Ikibuga cy’indege gishya cya Bugesera cyabonye indi nkunga ya banki ya AFDB

0
512
Igishushanyo mbonera cy'ikibuga cy'indege cya Bugesera

Inama y’ubutegetsi ya banki nyafurika itsura amajyambere AFDB yemeje icyiciro cya gatatu cy’ishoramari ribarirwa agaciro ka miliyoni 40 z’amadorali y’Amerika agomba gushyirwa mu kigega nyafurika gishinzwe ibikorwaremezo (AIIF3).

Ni amafaranga agomba gukoreshwa mu mishinga y’ibikorwaremezo itandukanye harimo n’ikibuga cy’indege mpuzamahanga gishya kiri kubakwa mu karere ka Bugesera mu Burasirazuba bw’igihugu.

Ni amafaranga aje mu gihe imirimo yo kubaka iki kibuga irimbanije ndetse muri uyu mwaka hagati bikaba byaremejwe ko iyi mirimo igeze ku 10% nkuko byemejwe na minisiteri y’ibikorwaremezo.

Kompanyi y’abanyaportigale yitwa Mota Engil yahawe isoko ryo kubaka iki kibuga cy’indege ngo yategetswe ko igomba kuba yarangije kubaka iki kibuga bitarenze mu kwezi kwa 12 mu mwaka utaha wa 2019.

Imibare yerekana ko buri mwaka iki kibuga kizajya kinyurwaho n’abagenzi barenga miliyoni imwe n’ibihumbi magana 7 baza mu Rwanda cyangwa bajya mu mahanga, harimo abacuruzi, abakerarugendo n’abanyepolitiki.

Uru rujya n’uruza ngo rugomba kongera imbaraga mu bukungu bw’igihugu ndetse bikazamura n’urwego rw’ubucuruzi mu Rwanda.