Ikibazo cya Radio Amazing Grace cyafashe indi ntera, umuyobozi wayo yajyanye leta mu nkiko

1
1253
Icyapa cya Radio Amazing Grace

Umuyobozi akaba na nyiri Radio Amazing Grace, Pasiteri Gregg Schoof yamaze gutangaza ko yareze RMC yagize uruhare mu ifungwa rya radio ye ndetse ngo ntashobora gusaba imbabazi kuko nta cyaha yakoze.

Ejo kuwa kabiri tariki ya 24/4/2018 nibwo RURA yafunze Radio Amazing Grace yavuze ko iyifuyngiye ko yitwaye nabi mu bihano yahawe kuko yahitishije ikiganiro gisebya abagore.

Mu kiganiro n’Abanyamakuru yatanze kuri uyu wa gatatu, umuyobozi w’iyi Radio akaba na nyirayo bwana Greeg Schoof, yavuze ko yababajwe n’uko yafungiwe radio ku karengane avuga ko yakorewe n’abayifunze barimo na RMC (Urwego rw’abanyamakuru bigenzura).

Pastor Gregg Schoof yanze kuva ku izima ngo azakizwa n’urukiko

Pastor Gregg Schoof  yavuze  ko atumva neza uko RURA ihinduka icyarimwe urega, ikaba Uregwa, ikaba n’umucamanza icyarimwe ku buryo ibasha gufata imyanzuro hatabayeho kuburana ngo hagire utsinda cyangwa ngo atsindwe.

Yavuze ko yahise arega abamufungiye radio ndetse ko ejo bazaburana, ati: “Ku munsi w’ejo tuzajya mu rukiko I Nyamirambo kuburana na RMC, mbabaze ukuntu bamfungira radiyo  hatabanje kubaho imanza kuko iki cyemezo cyavuye hagati ya RMC na RURA nta numwe wigeze aburana n’undi ngo hagire utsindwa”.

Uyu muyobozi yavuze ko atazigera asaba imbabazi cyangwa ngo yihanganire akarengane yakorewe na RURA ko kumuhagarikira radiyo kuko nta makosa yigeze akora ariyo mpamvu yahisemo kubajyana mu nkiko.

Yagize ati: “Amakosa yakozwe na Nicolas Niyibikora, Si umunyamakuru wa Amazing Grace, si n’umwe mu bayobozi bayo ni umupasiteri wari uje kwigisha nk’abandi bose bityo rero niba akoze amakosa ntibagomba gufunga radiyo bagomba kumukurikirana ku giti cye”.

Pastor Gregg Schoof yatunguwe n’icyemezo cya RURA cyo kumwambura ibyangobwa byo gusakaza amajwi mu Rwanda

Pasiteri Gregg Schoof  yahakanye ibyo kuba yaranze kwishyura ihazabu ya miliyoni 2  yaciwe na RURA avuga ko yari agishaka umwunganizi mu mategeko ngo babikore binyuze mu mucyo.

Radio yari yahagaritswe iminsi 30 muri Gashyantare nyuma y’ikiganiro cya Nicolas Niyibikora bivugwa ko yaharabikaga abagore abita indaya ngo ndetse yanavuze amagambo asabya n’idini Gatolika.

Ibi byatumye anacibwa ihazabu ya Miliyoni 2 zagombaga kwishyurwa mu minsi 15 zigahabwa RURA ngo ibintu iyi radiyo itigeze yubahiriza.

Sangiza

1 igitekerezo

  1. Pasiteri Schoof, icyo kibazo wahuye nacyo kiri mu bigo hafi ya byose byo mu Rwanda, uzumva bitangirwa n’inyuguti ya R, e.g: RGB, RDB, RMC, R…., R…..,….

    Ni uko bikora:

    Urega, uregerwa, Umucamanza at the same time.

    Bihungabanya cyane amategeko y’igihugu n’ubwisanzure bw’abanyarwanda bagenerwa n’itegeko nshinga.

Comments are closed.