Ikawa y’u Rwanda iri kugurwa ku bwinshi ku isoko mpuzamahanga rya Alibaba

0
136
Ikawa y'u Rwanda iri kugurishwa cyane ku isoko ryo mu Bushinwa binyuze muri Alibaba

Ikawa y’u Rwanda ngo ni kimwe mu bicuruzwa biri kwitabirwa n’abakiliya ku bwinshi ku isoko ry’ikoranabuhanga mpuzamahanga rya Alibaba nyuma y’amezi agera 2 gusa hasinwe amasezerano ya eWTP (Electronic World Trade Platform).

Diane Sayinzoga ukuriye ishami rishinzwe ibyoherezwa hanze y’igihugu mu kigo cy’u Rwanda gitsura amajyambere (RDB) yabwiye The East African ko Ikawa y’u Rwanda iri ku isonga mu bihigwa bikunzwe kandi biri kugurwa cyane kuri iri soko mpuzamahanga.

Sayinzoga asobanura ko batarabasha kubara neza umubare w’amafaranga yanyayo amaze kwinjira aturutse mu kawa y’u Rwanda iri gucuruzwa kuri iri soko rya Alibaba’s Tmall international ariko ngo uko biri kose ni menshi.

Kugeza ubu ubwoko bw’ikawa y’u Rwanda buri kuri iri soko ni Gorilla Coffee, West hills coffee na Land of a thousand hills coffee.

Mu kwezi kwa 10 mu mwaka ushize wa 2018, nibwo  perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Jack Ma umuherwe nyirisosiyete ya Alibaba Group basinyanye amasezerano y’ubufatanye hagati ya guverinoma y’u Rwanda ndetse n’iyi kompanyi ya Alibaba Group.

Ni amasezerano agamije gufasha u Rwanda kuzamura ubucuruzi bwambukiranya imipaka cyane cyane ubucuruzi buciriritse, guteza imbere ubukungu bwisunze ikoranabuhanga, kuzamura ubukerarugendo ndetse no kuzamura ubumenyi n’impano by’abanyarwanda.