Ihuriro n’inteko rusange by’amakoperative yo ku isi, byatangijwe ku mugaragaro i Kigali

0
117
Inama mpuzahanga y'amakoperative yatangijwe ku mugaragaro i Kigali. Ifoto: MINICOM

Kuri uyu wa kabiri, tariki ya 15/10/2019, I Kigali hatangijwe ihuriro mpuzamahanga ry’amakoperative yo ku isi ndetse n’inteko rusange yaryo.

U Rwanda rwakiriye ibi bikorwa byombi ku nshuro ya mbere, bikaba bibereye muri Afurika ku nshuro ya Kabiri nyuma y’uko Afurika Yepfo ibyakiriye mu 2013.

Bitegurwa n’ihuriro rusange ry’amakoperative ku isi ryiswe ICA kuva mu 1895.

Nkuko bisanzwe, abategetsi bakomeye bakuriye amakoperetive atandukanye yo ku isi, abakuriye imiryango ya sosiyete sivile (société civile), ibigo bigamije amajyambere, inzego zifata ibyemezo ndetse n’abahagarariye leta z’ibihugu, bose bitabiriye iyi nteko rusange y’amakoperative yo ku isi, iri kubera I Kigali.

Iyi nama ibereye mu Rwanda mu gihe kuri ubu habarirwa amakoperative abarirwa ku 9,706 yose hamwe akaba afite umugabane-shingiro wa miliyari 47.8 z’amafaranga y’u Rwanda.

Izi koperative zose zikaba zihurije hamwe abanyamuryango barenga miliyoni 5, harimo abagore miliyoni 2.25 ndetse n’abagabo 2.77

Kurundi ruhande ariko iyi nama mpuzamahanga y’amakoperative ikaba iri mu murungo mwiza w’umugambi wa guverinoma y’u Rwanda wiswe MICE.

Ni umugambi ugamije kwinjiza amadovise mu isanduku ya leta aturutse mu bukerarugendo bushingiye mu kwakira inama n’ibikorwa mpuzamahanga nk’ibi.

Iyi gahunda ya MICE igamije ko nibura ko buri mwaka hakwinjizwa miliyoni 150 z’amadorali y’amerika aturutse mu kwakira inama nk’izi.

Ibiro bishinzwe gutegura izi nama, aribyo Rwanda Convention Bureau byemeza ko bifuza ko muri uyu mwaka wa 2019 bakwinjiza miliyoni 88 z’amadorali y’Amerika, mu gihe mu mwaka ushize wa 2018 ngo bari binjije miliyoni 74$.

Bifuza kwinjiza inyongera y’amafaranga abarirwa ku 8%.