Igitero cy’Inkotanyi cyatumye Rucagu Boniface agenda iminsi 15 n’amaguru  

0
3112
Rucagu Boniface yabaye Perefe wa Perefegitura ya Ruhengeri kuva mu mwaka wa 1997 kugeza mu mwaka wa 2009

Rucagu Boniface umwe mu banyepolotiki bahoze muri leta ya Habyarimana ndetse na nyuma ya Jenoside agahabwa akazi FPR Inkotanyi imaze gufata igihugu, yumvikanye kuri Radiyo imwe ikorera i Kigali atanga ubuhamya muri iki gihe cyo kwibuka Jenoside.

Uyu mugabo avuga ko igitero gikomeye cya FPR Inkotanyi cyo kuwa 8/2/1993 kitari gisanzwe ngo kuko cyamusanze iwabo mu Ruhengeri kimugendesha iminsi 15 n’amaguru ngo abone uko asubira I Kigali.

Ni igitero cyakozwe n’ingabo zari iza FPR Inkotanyi kuwa 8/2/1993 mu majyaruguru y’igihugu zikagarukira hafi ya Kigali I Shyorongi kiri mu bitazibagirana mu mateka y’urugamba rwo kubohora igihugu.

Rucagu avuga ko iki gitero cyari gifite ubukana kuko Inkotanyi zaje zikagera hafi ya Kigali i Shyorongi (ubu ni mu karere ka Rulindo) ariko zikaza gusubira inyuma mu rwego rwo kubahiriza amasezerano mpuzamahanga.

Rucagu avuga ko iki gitero cyamusanze iwabo mu Ruhengeri ndetse kikanatuma amara imindi 15 ahunga n’amaguru.

Ati: ”Nibyo rwose namaze iminsi 15 narabuze aho nyura. Iki gitero cyansanze ndi iwacu I Nyamugari , mu mpera z’icyumweru nakundaga kujya mu baturage noneho nza kumenya ko Inkotanyi zateye ko zafashe kuri Base kandi niho nagombaga kunyura nta wundi muhanda. Ndategereza ahubwo abaturage bakambwira bati ahubwo Inkotanyi zirimo kuza zitwegera kandi nkabona abaturage bahunga jyewe ntarahunga”.

Yakomeje agira ati: ”Nageze aho ndavuga nti ariko kudahunga naba nigerejeho nta muntu wo mu Nkotanyi navugaga narinzi n’uwo narinzi yari Kanyarengwe ariko Kanyarengwe urumva ko yari mu bayobozi bakuru ntabwo nari kwizera ko aza kumbona ahongaho ngo ahansange, noneho mbura uko mfata imodoka niyemeza kugenda n’amaguru”.

“Nashoboye guhungana gusa umukecuru wange, nabwiye abaturage bashaka ingobyi ya Kinyarwanda kuko yari yaravunitse, baramumpekera, turagenda turara nzira tugenda, mu misozi tuzamuka, tumanuka indi, nza gutunguka i Bumbogo ahahoze ari Kigali Ngari niho nabonye imodoka injyana I Kigali”.

RUCAGU yabaye umuyobozi w’itorero ry’igihugu, akunda kwambara imyenda iriho amafoto ya Perezida Kagame

Rucagu ariko avuga ko akigera I Kigali n’ubundi yabonaga ko habura igihe gito ngo Inkotanyi zigafata Kigali.

Avuga ko yabyerekwaga n’imbaraga yabonanaga Inkotanyi ndetse n’amagambo yumvanaga abasirikare ba Habyarimana ngo bitaga kukujya kwica abaturage kuruta uko bashyira umutima ku ntambara barwanaga n’abasirikare b’Inkotanyi.

Ibi ni bimwe mu byumvikanye mu buhamya burebure bwa Rucagu Boniface wahoze ari umudepite muri leta yiyitaga iy’Abatabazi yategekwaga na Perezida Habyarimana.

Rucagu Boniface yabonye izuba kuwa 1 Ukuboza 1946 mu cyahoze ari sheferi (chefferie) ya Kibare, nyuma haje kuba muri Komini ya Nyamugali, ubu ni mu Karere ka Burera. (Hahoze ari muri perefegitura ya Ruhengeri)