Igisonga cya 1 cya Miss Rwanda 2019 cyifatanije na RCFS, batangiza umushinga mushya

2
336
Igisonga cya 1 muri MISS RWANDA 2019 Miss Uwihirwe Yasipi (wambaye ikamba ku ifoto) yatangije umuryango wa CASMIR FOUNDATION azajya afashwa n'ikipe ya RCFS mu bikorwa bya buri munsi

Miss Uwihirwe Yasipi Casmir uherutse kwegukana ikamba ry’igisonga cya mbere (1st Runner up) mu marushanwa ya Miss Rwanda 2019, yatangije umuryango wiswe CASMIR FOUNDATION ugamije gutanga ubufasha ku bana baba ku mihanda mu Rwanda.

Ni umuryango azafatanya n’abagize RCFS (Rwanda Cultural fashion Show) nkuko byatangajwe na Miss Uwihirwe Yasipi Casmir mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa gatanu tariki ya 15/03/2019.

Umuryango CASMIR FOUNDATION wa MIss Uwihirwe Yasipi CASMIR wamuritswe kuri uyu wa gatanu mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye mu cyumba cy’inama cya minisiteri y’umuco na siporo (MINISPOC)

Miss Uwihirwe asobanura ko uyu muryango ngo uzatanga ubufasha ku bana baba ku mihanda bafite imyaka iri hagati ya 6 na 12 y’amavuko.

Yagize ati: “Umushinga wanjye ugamije gufasha abana bataye amashuri, bakajya kuba mu buzima bwo k’umuhanda. Njyewe n’ikipe dukorana tuzajya dukura abana k’umuhanda tubasubiza mu miryango yabo ariko tunabafasha mu bikenerwa kugirango babashe gukurikira amasomo yabo neza (school fees & school materials)”.

Miss Uwihirwe Yasipi Casmir mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatanu.

Ni ibikorwa azafashwamo n’abasanzwe bategura Rwanda Cultural fashion Show (RCFS) muri ibi bikorwa by’umuryango CASMIR FOUNDATION.

Avuga kuri ubu bufatanye, Miss Uwihirwe yagize ati: “RCFS turi gukorana nk’abafatanyabikorwa banjye, bampa ubujyanama ndetse bakanashyiramo n’amafaranga”.

Yakomeje agira ati: “Mu masezerano dufitanye ni uko njyewe nzamamaza ibikorwa byabo, ubwo murabyumva nanjye hari ibyo twumvikanye bazajya bakomeza kumfasha mu mushinga wanjye kandi hari ibyo bamaze kumfasha no kungiramo inama”.

Umuyobozi wa RCFS, bwana Ntawirema Celestin avuga ko bashyigikiye Miss Uwihirwe Yasipi Casmir ku mushinga we, ndetse ngo biteguye kumuha ubufasha bwose akeneye.

Ati: “Ntabwo ari ubwa mbere RCFS ikoranye n’abanyuze muri Miss Rwanda, ahubwo abenshi burya bitabira miss Rwanda baranabanje kunyura mu bitaramo byacu. Tumaze imyaka hafi 7 dukorana mu bikorwa byo gufasha abanyamideli. So, Casmir Foundation ifite intego nziza kandi rwose umushinga we turawushyigikiye”.

Umuyobozi wa RCFS, Ntawirema Celestin asobanura ubufatanye bakoranye na CASMIR FOUNDATION.

Biteganijwe ko ibikorwa bya mbere by’uyu muryango wa CASMIR FOUNDATION bizatangirira mu murenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali. Ku ikubitiro abana barenga 30 bakeneye gusubira mu ishuli nibo bagiye guhabwa ubufasha bwa mbere.

2 Ibitekerezo

Comments are closed.