Igipolisi cy’Afurika gikwiye gufatanya kurwanya ibyaha bimunga ubukungu: Minisitiri w’intebe

0
82
Inama mpuzamahanga ya Interpol ikorera mu karere k'Afurika yatangijwe i Kigali

Minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente arahamagarira igipolisi mpuzamahanga, cyane cyane igikorera mu bihugu by’Afurika, gufatanyiriza hamwe mu kurwanya ibyaha byiganjemo ibyo guhanahana amafaranga mu buryo butemewe n’amategeko.

Ni ikibazo ngo gikomeje kubangamira bikomeye iterambere ry’ubukungu bw’Afurika.

Minisitiri w’intebe yavuze ibi ubwo yatangizaga ku mugaragaro inama ya 24 ya polisi mpuzamahanga (INTERPOL) ikorera mu karere k’Afurika.

Mu ijambo rye, bwana Ngirente yagaragaje ko ikibazo cy’abahanahana amafaranga mu buryo butemewe n’amategeko ndetse bakanayanyereza, ngo gifite ubukana bukomeye mu kumunga ubukungu bw’umugabane w’Afurika.

Yifashishije imibare ya komisiyo y’ishami rya loni rishinzwe ubukungu bw’Afurika¬†(UNECA) agaragaza ko amafaranga nk’aya asohoka ku mugabane w’Afurika mu buryo butazwi ngo arenga miliyari 50 z’amadorali y’Amerika buri mwaka.

Kubwa minisitiri w’intebe yemeza ko mu gihe hatazabo ubufatanye bw’igipolisi mpuzamahanga gikorera mu bihugu by’Afurika ngo aya mafaranga azakomeza gusohoka.

Akaba asaba ubufatanye bw’iki gipolisi gukorera hamwe mu rugamba rwo kurwanya ibi byaha bimunga ubukungu bw’uyu mugabane

Abasesengura iby’ubukungu bemeza ko amafaranga nk’aya ahanahanwa mu buryo butemewe n’amategeko ngo akenshi aba akoreshwa mu bucuruzi bw’intwaro, amabuye y’agaciro, imitwe yitwara gisilikare no mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge.

Ibi bikorwa ndetse n’ubu bucuruzi byose ngo bikaba bitishyura imisoro n’amahoro kandi aribyo bikoreshwa mu iterambere rusange ry’ibihugu by’Afurika.