JOB NET ihuza abakoresha n’abashomeri, igiye kongera kuba mu mpera z’uyu mwaka

0
182
Job Net ni igikorwa ngarukamwaka gihuriza hamwe abakoresha n'abashomeri

Ikigo cy’umujyi wa Kigali gishinzwe iby’umurimo (Kigali Employment Services Centre) kiravuga ko mu mpera z’uyu mwaka wa 2019, kizongera gukoresha igikorwa kiswe Job Net gihuriza hamwe abakoresha bakeneye abakozi n’abashomeri bakeneye akazi.

Ni igikorwa kizaba kibaye icya kabiri muri uyu mwaka, mu gihe kizaba kibaye ku nshuro yacyo ya 7 kuva cyatangira gutegurwa.

Aline Umutoni, umwe mu bajyanama b’umurimo mu kigo cya Kigali Employment Services Centre, yabwiye umunyamakuru wacu ko muri uyu mwaka bateganya kongera umubare w’abakoresha bakeneye abakozi mu rwego rwo gukomeza kurwanya ubushomeri.

Umutoni asobanura ko kuva iki gikorwa cya Job Net cyatangira gukorwa ngo kimaze gufasha umubare munini w’abashomeri kubona amahirwe y’akazi.

By’umwihariko, mu gikorwa nk’iki giheruka kuba mu kwezi kwa 5 muri uyu mwaka, ngo cyahurije hamwe abarenga 1300, muri aba ngo abagera ku 114 babonye amahirwe y’akazi.

Ni mu gihe mu mwaka ushize wa 2018 ngo abarenga 1200 ngo bahuriye mu gikorwa nk’iki cya Job Net ngo ababarirwa kuri 510 babona amahirwe y’akazi.

Ubuyobozi bwa Kigali Employment Services Centre bwemeza ko bahereye kuri iyi mibare ngo bituma bongera inshuro iki gikorwa cyibaho buri mwaka, ngo kuko cyavuye ku nshuro imwe none kikaba gisigaye gikorwa inshuro 2 buri mwaka.

Ikibazo cy’ibura ry’akazi mu Rwanda gikomeje kuba ingutu, ibintu byatumye ubu bushomeri bushyirwa mu bibazo bikomeye, bigomba guhagurukirwa muri gahunda y’imyaka 7 ya guverinoma y’u Rwanda izarangirana na 2024.

Imibare iheruka yashyizwe hanze n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurisha mibare, yerekana ko abarangije kaminuza badafite akazi babarirwa hejuru ya 27.7% naho abarangije ay’isumbuye badafite icyo bakora ngo barenga 35%.   

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano