Ibikombe bya Kagame Cup mu mashuri byahawe abahize abandi muri aya marushanwa avuguruye

0
1032
GS Indangaburezi yegukanye igikombe muri Volleyball y'abakobwa

Abahize abandi mu marushanwa ahuza ibigo by’amashuri yisumbuye, yiswe ‘Amashuri Kagame Cup’, aya akaba ari ayahoze yitwa ‘Tournoi Inter-scolaire’, bashyikirijwe ibikombe, bahita banegukana itike yo kuzahagararira u Rwanda mu marushanwa nk’ayo ku rwego mpuzamahanga (FEASSA).

Nyuma y’ibihembwe bibiri bamaze barushanwa mu buryo bushya mu mikino itandukanye, abahize abandi mu marushanwa ahuza ibigo by’amashuri bashyikirijwe ibikombe ndetse n’ibihembo byabo.

CIP yatsinze LDK kuri Penaliti 5-4

Ubusanzwe ikigo cyarushanwaga ukwacyo, cyarenga icyiciro kimwe mu Karere giherereyemo kikemererwa gutira umukinnyi mu kindi kigo biherereye mu gace cyangwa akarere kamwe, byagera no ku rwego rw’Intara bikaba bityo.

Ubu si ko bikimeze, kuko buri munyeshuri wese w’umukinnyi mwiza yemerewe gukina aho ashaka, kabone n’ubwo ikigo agiye gukinira cyaba kitari mu ntara imwe n’icyo yigamo, aha hakaba urugero rw’uko hari abanyeshuri bo mu Karere ka Rubavu bakiniye amashuri yo mu Karere ka Muhanga.

Ibikombe by’Amashuri Kagame Cup 2018

Aya ni yo mavugurura yabaye mu marushanwa ahuza ibigo by’amashuri, ibi ngo bikabna bigamije kurushaho guteza imbere impano z’abana mu mikino itandukanye, ndetse no gufasha amakipe azahagararira ibigo by’amashuri byo mu Rwanda muri FEASSA kuzarushaho kugira umusaruro mwiza nk’uko bisobanurwa na Furere Rudasingwa Kamili, Umuyobozi wa GS St Joseph yakiriye imikino ya nyuma y’ayo marushanwa.

Furere Kamili yagize ati: “Twarushijeho gukangurira ibigo by’amashuri kwitegura neza hakiri kare, ngirango mwanabibonye ko uburyo bw’imikinire bwateye imbere, tukaba dushaka ko amakipe yacu azarushaho kwitwara neza mu mikino ya FEASSA izabera ino iwacu mu Rwanda mu kwezi kwa Munani”.

Lycee de Kigali yegukanye igikombe cya Basketball y’abakobwa

Muri ayo marushanwa ya FEASSA azabera mu Karere ka Musanze mu kwezi kwa munani (Kanama) uyu mwaka, u Rwanda ruzaba ruhagarariwe n’amakipe atatu mu mikino yose ruzarushanwamo, uretse Basketball, Volleyball na Handball ho ruzahagararirwa n’amakipe ane kuko ari rwo rwegukanye ibikombe mu marushanwa aheruka yabereye muri Uganda.

Christian Integreted Polytechnic (CIP) y’i Muhanga yatwaye igikombe cya Football

Dore uko amakipe yegukanye ibikombe n’ayo yatsinze ku mukino wa nyuma:

1.Hand ball:

Abakobwa: Es Kirambo 25-22 APPEGA Gahengeri

Abahungu: Adegi 35-24 Gs St Aloys

2.Net ball (Abakobwa gusa):

Gs Gahini 39-30 Gs St Aloys

3.Rugby (Abahungu gusa):

Aspeka 20-7 Jam

4.Football (Abakobwa):

Gs Remera Rukoma 1-0 GS Shwemu

5.Football (Abahungu)

Christian integrated Polytechnic (CIP) 1-1 Lycee de Kigali(Penalite 5-4)

6.Volleyball (Abakobwa)

Gs Indangaburezi amaseti 3-0 Gs Sta Aloys

7.Volleyball (Abahungu)

St Joseph amaseti 3-2 Don Bosco Gatenga

8.BasketĀ 

Abahungu: Ape Rugunga 57-49 Lycee de KIGALI

Abakobwa: Lycee de Kigali 63-29 Ste Bernadette