Igihembo gihabwa cy’ikawa iryoshye ‘Cup of Excellency’ cyagarutse nyuma y’imyaka 2 kidatagwa

0
53
Ikawa y'u Rwanda irakunzwe cyane mu mahanga

Igihembo cy’indashyikirwa gihabwa abahinzi b’ikawa barusha abandi kugira ikawa iryoshye ngo kigiye kongera kugaruka mu Rwanda nyuma y’imyaka ibiri kidatagwa mu gihugu.

Ni igihembo kizwi cyane nka Cup of Excellency mu rurimi rw’icyongereza, kikaba gisanzwe gifasha abahinzi b’ikawa mu Rwanda kubona ibyangobwa byo gucuruza ku isoko mpuzamahanga nkuko byemezwa n’ababishinzwe.

Amakuru yanditswe na KT Press yemeza ko kuri ubu abakozi b’urwego rutegura ibi bihembo rwa Alliance for Coffee Excellence, ngo hashize icyumweru batangiye ubugenzuzi mu bahinzi b’ikawa bari hirya no hirya mu gihugu.

Nyuma y’ubu bugenzuzi ngo nibwo bazatoranya abahinzi bazaba barahize abandi kugira ikawa iryoshye, ngo maze 10 ba mbere muribo bahabwe iki gihembo cya Cup of Excellency ku itariki 10 z’ukwezi gutaha kwa 8 muri uyu mwaka.

Ni igihembo ngo kizafasha kongerera amahirwe ikawa y’u Rwanda yoherezwa mu mahanga.

Ni mu gihe kandi na raporo iheruka y’ikigo NAEB gishinzwe kohereza hanze ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi yerekana ko amadovize yinjiye mu isanduku ya leta, aturutse mu ikawa yiyongereye mu mwaka ushize, ugereranije n’uwari wabanje wa 2016.

Iyi raporo ivuga ko mu 2017 hinjiye miliyoni $59.8 mu gihe mu mwaka wari wabanje wa 2016, hari habonetse miliyoni $53.8 ni ukuvuga ko hiyongereyeho miliyoni $6 bingana n’igipimo kiri hejuru ya 11.1%.

Uku kuzamuka kw’aya madovise aturuka mu ikawa ngo byatewe n’igiciro cyiza cyari ku isoko mpuzamahanga, ariko igisa nk’igitangaje ni uko ingano n’ibiro by’ikawa yoherejwe hanze yagabanutse nubwo amafaranga yinjiye yiyongereye.

Ibiro by’ikawa byoherejwe hanze mu mwaka ushize wa 2017, byanganaga miliyoni 17.2 mu gihe mu mwaka wari wabanje wa 2016 byanganaga na miliyoni 17.39, ni ukuvuga ko byagabanutse ibiro birenga 190,000 by’ikawa.

Kuri ubu isoko rinini ry’ikawa u Rwanda rufite kugeza ubu ni Ubuyapani, igihugu kiri ku mwanya wa 4 ku isi mu kunywa ikawa nyinshi kurusha ibindi ku isi.

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano