Ifaranga rimwe ryo mu karere ka EAC, ryongeye kwicaza abaminisitiri ku meza amwe

0
1139
Ifaranga rimwe mu karere ka EAC

Abashingamategeko bagize komite ishinzwe gutegura politiki yo gushyiraho ifaranga rimwe mu bihugu byo mu karere k’Afurika y’iburasirazuba bakomeje ibiganiro n’inzego zishinzwe iby’aka kazi mu bihugu byose bya EAC.

Kuri ubu ibiganiro bihuje abadepite bo mu karere k’Afurika y’iburasirazuba EALA n’abaminisitiri bashinzwe ibikorwa by’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba, ibiganiro biri kubera muri Tanzania mu mujyi wa Dodoma, bikazamara ibyumweru 3.

Bakomeje gusesengura umushinga w’itegeko rishyiraho ifaranga rimwe rihuriweho n’ibihugu byose bigize umuryango w’Afurika y’iburasirazuba aribyo Kenya, Uganda, Tanzania, Rwanda, Burundi na Sudani Yepfo, umushinga washyizweho umukono mu 2013.

Ibi bihugu byose bitegetwe ko bitarenze mu 2021 ngo bigomba kuba byahuje imibare mu bijyanye n’inguzanyo zihabwa buri gihugu, ihindagurika ry’ibiciro ku masoko, politiki y’isoko ry’ivungisha ndetse n’ubukungu bwa buri gihugu bahereye ku musaruro mbumbe w’imbere muri buri gihugu uzwi nka GDP.

Izi ngingo zose ngo nizo zizagenderwaho hashyirwaho ifaranga rimwe rigomba gukoreshwa muri buri gihugu kibarizwa mu muryango w’Afurika y’iburasirazuba bitarenze mu 2023.

Umushinga w’itegeko rishyiraho politiki y’ifaranga rimwe muri ibi bihugu byo muri EAC washyizweho umukono mu kwezi kwa 11 mu 2013.

Inteko ishingamategeko yo mu karere k’Afurika y’iburasirazuba EALA, yemeje ko uyu mushinga ugomba kwigwaho bitarenze mu myaka 10, ni ukuvuga ko bitarenze mu 2023 ugomba kuba wemejwe bidasubirwaho.