Icyumweru cyo Kwibuka turagishoje ariko Kwibuka birakomeza mu minsi 100: Makuza

0
1210
Hon. Makuza Bernard yayoboye imihango yo gusoza icyunamo ku I Rebero. Ifoto: twitter

Umuhango wo gusoza icyunamo ku rwego rw’igihugu wabereye ku i Rebero uyoborwa na Perezida wa Sena Hon. Makuza Bernard.

Uyu muhango wabimburiwe no gishyira indabo ku Mva z’abanyapolitiki barwanyije umugambi w’amacakubiri na Jenoside ndetse n’abandi bahashyinguye.

Umuvugizi w’ihuriro ry’igihugu nyunguranabitekerezo n’imitwe ya politiki, Elizabeth Mukamana yavuze ko nubwo aba banyepolotiki bibukwa uyu munsi batabashije kubona icyo barwaniye, ngo abanyapolitiki b’ubu bakomeje kwimakaza Politiki yubaka igihugu.

Mu buhamya bwatanzwe n’umurinzi w’igihango Aron Habumugisha wo mu karere ka Gakenke wari umuyobozi wa selile, yavuze ko yafatanyije n’abaturage yayoboraga bagakumira ibitero by’interahamwe ndetse bakarokora Abatutsi 8 bari babahungiyeho.

Habumugisha yavuze ko na nyuma ya Jenoside yafashije abacitse ku icumu kwishyurwa ibyabo byangijwe ndetse agira uruhare mu nkiko Gacaca ndetse ashinga n’ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge.

Umushyitsi mukuru muri iyi mihango Hon. Makuza Bernard Perezida wa Sena yavuze ko Jenoside yateguwe, ngo ibimenyetso byayo biragaragara. Ati: “Abayihakana, ukuri ntikuzabura kubereka ko guca mu ziko ntigushye”.

Perezida wa Sena yakomeje agira ati: “Ubumwe Kandi bukwiye guhera kuri twe abayozi, maze tubusakaze mubo tuyobora”.

Ati: “Ubuyobozi buratandukana ndetse na Politiki ziratandukana. Ubuyobozi bwahoze mu gihugu cyacu nibwo bwateguye Kandi bukora Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko ubwo dufite ubu bushyize imbere Politiki y’ubumwe bw’Abanyarwanda Bose, nta vangura”.

Bernard Makuza yahamije ko nta Jenoside izongera kuba mu Rwanda ngo kuko Ubuyobozi buriho bufite umurongo wa Politiki wimakaza Ubumwe bw’Abanyarwanda.

Yashoje asaba ubufatanye no kwitabira ibikorwa byo kwibuka bikomeje mu minsi 100.

Iyi nkuru twayikoze twifashishije urubuga rwa twitter rwa komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside CNLG (@RwandaRemembers)