Icyayi cy’u Rwanda cyongeye kuzamurwa mu ntera mu ruhando mpuzamahanga

0
296
Icyayi cy'u Rwanda mu murima. Ifoto: ububiko bwa interineti

Icyayi cy’u Rwanda cyesheje umuhigo wo kugurwa ku giciro gihanitse cyane mu mateka yacyo muri cyamunara yaberaga I Mombasa muri Kenya.

Amakuru aturuka mu bashinzwe imekanishamakuru mu kigo NAEB gishinzwe kohereza hanze ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi yemeza ko icyayi cy’u Rwanda cyagurishijwe amadorali y’Amerika 5.66 (5,199 Frw) ku kilo kimwe cy’icyayi.

Aha muri Kenya, icyayi cy’u Rwanda (gikorwa n’uruganda rwa Kitabi) ngo nicyo cyaguzwe kuri giciro gihanitse cyane mu mateka y’ibindi byayi byo muri aka karere.

By’umwahariko ngo ibi byagezweho biturutse ku muhate w’ubuyobozi bw’uruganda rw’icyayi rwa Kitabi Tea.

Ibi bimenyekanye nyuma y’uko mu kwezi gushize kwa 6 kandi nabwo Icyayi cy’u Rwanda cyari cyegukanye ibihembo mpuzamahanga mu imurikagurisha ry’ibyayi byo muri Afurika (4th Africa Tea Convention and Exhibition) riri kubera muri I Kampala muri Uganda.

Uruganda rw’icyayi rwa Rwanda Mountain Tea nirwo rwegukanye igihembo kiruta ibindi byose muri iri murikagurishwa, ariko n’izindi nganda z’icyayi zikomoka mu Rwanda nka Kitabi, Nyabihu na Gisovu nazo zabonye ibihembo.

Icyayi ni kimwe mu bihigwa bifitiye runini ubukungu bw’igihugu kuko kiri ku isonga mu bicuruzwa u Rwanda rwohereza mu mahanga. Mu mwaka ushize wa 2018 ngo u Rwanda rwohereje mu mahanga ibiro 27,824,246 by’icyayi.

Ni ingano yiyongereye ku kigero cya 18% ugereranyije n’icyayi cyari cyoherejwe mu mwaka wari wabanje. NAEB ivuga ko ibi byafashije igihugu kwinjiza miliyoni 88 z’amadorali y’Amerika mu isanduku ya leta.