Icyayi cy’u Rwanda cyahigitse icyayi cya Kenya mu biciro, ku isoko ry’i Mombasa

0
108
Icyayi cy'u Rwanda mu murima. Ifoto: Ububiko bwa interineti

Icyayi cy’u Rwanda gikomeje kongererwa agaciro ugereranyije n’ibindi byayi bihingwa mu bihugu byo mu karere k’Afurika y’iburasirazuba.

Inkuru nshya kuri ubu ni uko icyayi cy’u Rwanda cyahigitse icyayi cya Kenya, mu byayi bihenze cyane ku isoko rya cyamunara rya Mombasa Tea Auction.

Icyayi cy’u Rwanda gikorwa n’uruganda rwa Gisovu Tea factory ngo cyagurishijwe amashiringi ya Kenya 550 (4,891 Frw) ku kilo kimwe.

Ni mu gihe icyayi cya ahitwa Meru kigakorwa n’uruganda rwa Githongo Tea factory muri Kenya cyagurishijwe Sh428 (3,807 Frw).       

Ni ukuvuga ko ikilo kimwe cy’icyayi cy’u Rwanda cyagurishijwe ku giciro kiri hejuru amafaranga 1,000 Frw ugereranyije n’icyayi cya Kenya.

Ni ubwa mbere ibi bihayeho kuko ubusanzwe icyayi cya Kenya nicyo kiba kiri ku isonga mu byayi bihenze cyane muri aka karere.

Ibinyamakuru byandikirwa muri Kenya nka Daily Nation ndetse na The Business Daily byashyize hanze inkuru zivuga ko icyayi cy’u Rwanda gikomeje kuzamuka mu biciro mu mezi atatu ashize kurusha ibindi byayi byo muri aka karere.

Mu kwezi gushize kwa 7 muri uyu mwaka, kandi HOSE.RW yari yanditse indi nkuru ivuga ko icyayi cy’u Rwanda gikorwa n’uruganda rwa Kitabi Tea Factory nacyo cyari cyesheje umuhigo wo kugurwa ku giciro gihanitse cyane mu mateka y’icyayi cy’u Rwanda ku isoko ry’ I  Mombasa muri Kenya.

Icyo gihe, ikigo NAEB gishinzwe kohereza hanze ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, cyatangaje ko iki cyayi cya Kitabi cyagurishijwe amadorali y’Amerika 5.66 (5,199 Frw) ku kilo kimwe cy’icyayi.

Icyayi ni kimwe mu bihigwa bifitiye runini ubukungu bw’igihugu kuko kiri ku isonga mu bicuruzwa u Rwanda rwohereza mu mahanga. Mu mwaka ushize wa 2018 ngo u Rwanda rwohereje mu mahanga ibiro 27,824,246 by’icyayi.

Ni ingano yiyongereye ku kigero cya 18% ugereranyije n’icyayi cyari cyoherejwe mu mwaka wari wabanje. NAEB ivuga ko ibi byafashije igihugu kwinjiza miliyoni 88 z’amadorali y’Amerika mu isanduku ya leta.

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano