Icyayi cya Nyabihu cyongeye kwesa umuhigo wo gucuruzwa menshi ku isoko rya EATTA

0
125
Uruganda rwa Nyabihu. Ifoto: Rwanda Mountain Tea

Icyayi cy’u Rwanda gikomeje kugurwa ku giciro gihanitse kurusha ibindi byayi bihingwa mu bihugu byo muri Afurika y’iburasirazuba.

Urubuga rwa twitter rwa Rwanda Tea rwanditse ko inkuru nshya ari uko icyayi gikorwa n’uruganda rwa Nyabihu Tea Factory, cyongeye gucuruzwa ku giciro gihanitse kurusha ibindi byayi ku isoko rya cyamunara rya 45 ryo muri Afurika y’iburasirazuba (EATTA).

Ikilo kimwe cy’icyayi cya Nyabihu ngo cyacurujwe amadorali 7.22 (ni ukuvuga 6,606 Frw), ibintu bibaye bwa mbere mu mateka y’iri soko rya cyamunara ryo muri aka karere.

Ni mu gihe kandi ikindi giciro gihanitse cyaherukaga kuri iri soko ari amadorali 6.64USD, (ni ukuvuga 6,075 Frw) nabwo aka gahigo kakaba kari keshejwe n’icyayi cya Nyabihu.

Ibinyamakuru byandikirwa muri Kenya nka Daily Nation ndetse na The Business Daily byashyize hanze inkuru zivuga ko icyayi cy’u Rwanda gikomeje kuzamuka mu biciro mu mezi atanu ashize kurusha ibindi byayi byo muri aka karere.

Ni inkuru nziza mu matwi y’abahinzi b’icyayi by’umwihariko ku bafite aho bahuriye n’ubucuruzi bw’icyayi cyoherezwa hanze y’igihugu.

Icyayi ni kimwe mu bihigwa bifitiye runini ubukungu bw’igihugu kuko kiri ku isonga mu bicuruzwa u Rwanda rwohereza mu mahanga. Mu mwaka ushize wa 2018 ngo u Rwanda rwohereje mu mahanga ibiro 27,824,246 by’icyayi.

Ni ingano yiyongereye ku kigero cya 18% ugereranyije n’icyayi cyari cyoherejwe mu mwaka wari wabanje. NAEB ivuga ko ibi byafashije igihugu kwinjiza miliyoni 88 z’amadorali y’Amerika mu isanduku ya leta.

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano