Icyamamare ‘Ellen DeGeneres’ cyatangiye kubaka ikigo kigamije kwita ku ngagi z’u Rwanda

0
80
Uturuka i Bumoso: Dr. Tara Stoinski Fossey uzayobora iki kigo gishya, Portia de Rossi umugore w'icyamamare Ellen DeGeneres, na Belize Kariza ukuriye ubukererugendo muri RDB

Ingagi zo mu Birunga zigiye kubona amahirwe yo kwitabwaho mu buryo bwihariye kurushaho ndetse n’ubukerarugendo bushingiye kuri izi ngagi nabwo bwiyongere bitewe n’ikigo gishya cyatangiye kubakwa i Musanze mu majyaruguru y’igihugu.

Ibi byemezwa n’abashinzwe imibereho y’ingangi ndetse banakurikirana iby’ubukerarugendo bukorerwa muri pariki y’igihugu mu Birunga, ubwo bari mu gikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro imirimo yo kubaka iki kigo gishya.

Ni ikigo gitegerejwe kuzura bitarenze mu 2021, kikazajya gitanga ubumenyi bwihariye ku banyarwanda barenga 14,000 buri mwaka, ndetse kinakore ubushakashatsi umunsi ku munsi ku mibereho y’ingagi n’ubukererugendo buzishamikiyeho.

Kizashorwaho akayabo ka miliyoni zirenga 10 z’amadorali y’Amerika (ni ukuvuga abarirwa kuri 8,938,000,000 mu manyarwanda).

Ni amafaranga yaturutse mu kigega cy’umunyamerika-kazi Ellen DeGeneres wamamaye cyane mu biganiro byo kuri Televiziyo muri Amerika no hirya no hino ku isi.

Icyi cyamamare cyafashe umwanzuro wo kubaka iki kigo cy’ubushakashatsi bugamije kwita ku buzima bw’ingagi zo mu birunga mu Rwanda, ngo mu rwego rwo kunganira ibikorwa byasinzwe na Dian Fossey (Nyiramacibiri) ngo kuko yamufataga nk’icyitegererezo cye.

Dian Fossey Nyiramacibiri yatangije ikigo cy’ubushakashasti ku buzima bw’ingagi zo mu birunga, mu 1967 acyita Karisoke Research Center.

Nyuma yaho, yaje kwitaba Imana ariko mu rwego rwo kunganira ibikorwa yari amaze kugeraho hahise hashingwa ikigega kiswe Dian Fossey Gorilla Fund nacyo kigamije kwita ku ngagi zo mu birunga.

Ibi bikorwa byose bishingiye kuri Dian Fossey, ngo nibyo icyamamare Ellen DeGeneres yifuza kunganira, abinyujije mu kigega cye aheruka gutangiza cyamwitiriwe Ellen DeGeneres Wildlife Fund cyanatangiye kubaka ikigo gishya i Musanze mu Kinigi.

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano