Ellen DeGeneres arasesekara i Kigali vuba aha, aje gutera ikirenge mucya Nyiramacibiri

0
711
Ellen nawe yatangije umushinga wo kwita ku ngagi zo mu Rwanda

Umunyamakuru akaba n’icyamamare ukomoka muri leta zunze ubumwe z’America, Ellen DeGeneres, ategerejwe mu Rwanda mu bihe bidatinze.

Amakuru agera kuri HOSE.RW yemeza ko niba ntagihindutse, Ellen agomba kuba yageze mu Rwanda vuba aha, nubwo itariki ya nyayo azagerera I Kigali itaramenyekana neza.

Mu kiganiro  aheruka gukorana n’umufasha we Portia de Rossi, Ellen DeGeneres yongeye gushimangira ko ari kubaka ikigo cy’ubushakashatsi bugamije kubungabunga ingagi zo mu birunga, ikigo kizanamwitirirwa ‘Ellen DeGeneres Campus’. 

Ellen DeGeneres yagize ati: “Kuri ubu tumaze kubona Miliyoni agera kuri miliyoni 10 z’amadorali y’Amerika azakoreshwa mu iki gikorwa cyo kubaka iki kigo cyo kwita ku ngangi zo mu birunga”. 

Muri iki kiganiro kandi habonetse na miliyoni 50 z’amadorali y’Amerika yaturutse mu bagiraneza bakunda kureba ibiganiro bya Ellen DeGeneres, bibumbiye mu kiswe  Arrested Development.

Reba uko iki kiganiro cyagenze:

 

Intandaro y’uyu mushinga ni itungurwa rikomeye Ellen yakorewe n’umufasha we Portia de Rossi ubwo yamutunguraga  ku isabukuru ye y’amavuko ku ya 1/02/2018 ubwo yari yujuje imyaka 60 y’amavuko. Aba bombi bakundana bahuje igitsina (Lesbians).

DeGeneres yamamaye cyane kubera ikiganiro cye “The Ellen DeGeneres Show”. Avuga ko agomba gutera ikirenge mu cya Dian Fossey Nyiramacibiri ngo kuko amufata nk’umuntu ukomeye mu buzima bwe ndetse akaba amufata nk’itwari ye.

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano