Icyamamare Ellen DeGeneres yakoze ikiganiro ku kigo gishya kigiye kubakwa i Musanze

0
108
Ellen DeGenerez n'umukunzi we Portia De Rossi, ubwo bari mu kiganiro kuri TV bavuga ku kigo gishya kigiye kubakwa i Musanze

Umunyamerika Ellen DeGeneres wamamaye mu biganiro kuri televiziyo zo muri Amerika no hirya no hino ku isi yakoze ikiganiro cya mbere cyavugaga kigo gishya cyatangiye kubakwa i Musanze mu majyaruguru y’igihugu.

Ni kiganiro cyibanze cyane mu gushimira umukunzi we Portia De Rossi uherutse gutangiza ibikorwa byo kubaka iki kigo mu cyumweru gishize.

Ellen DeGeneres yiseguye kuba atabashije kuza mu Rwanda kwifatanya n’abandi mu gushyira ibuye ry’ifatizo kuri iki kigo gishya kizuzura gitwaye akayabo ka miliyoni zirenga 10 z’amadorali y’Amerika (ni ukuvuga abarirwa kuri 8,938,000,000 mu manyarwanda).

Umuhango wo gutangiza ibikorwa by’ubwubatsi kuri iki kigo wabaye mu ntangiriro z’icyumweru gishize witabirwa n’abayobozi bakuru b’igihugu barimo Belise Kalisa ukuriye ubukerarugendo mu kigo cy’igihugu gitsura amajyambere (RDB).

Ni ikigo gitegerejwe kuzura bitarenze mu 2021, kikazajya gitanga ubumenyi bwihariye ku banyarwanda barenga 14,000 buri mwaka, ndetse kinakore ubushakashatsi umunsi ku munsi ku mibereho y’ingagi n’ubukererugendo buzishamikiyeho.

Iki kigo kigiye kubakwa ku bw’impano umugore wa Ellen DeGeneres yamugeneye ku munsi mukuru w’amavuko ubwo yari yujuje imyaka 60 mu mwaka ushize.

Ni ikigo kigamije kuzajya gikora ubushakashatsi bugamije kwita ku buzima bw’ingagi zo mu birunga mu Rwanda, ngo mu rwego rwo kunganira ibikorwa byasinzwe na Dian Fossey (Nyiramacibiri) ngo kuko yamufataga nk’icyitegererezo cye.

Gitegerejweho kandi gukomeza guteza imbere ubuzima n’imibereho myiza mu muryango mugari w’ingagi zo mu Birunga, ibi bikazafasha no guteza imbere ubukerarugendo bushingiye kuri ngagi zisanzwe zikurura ku bwinshi abakererugendo mpuzamahanga.