Ibyamamare mu mikino njyarugamba John Cena n’umugore we Nikki Bella batandukanye

0
1316
John Cena n'umugore we Nikki Bella batandukanye

John Cena wamamaye mu mikino njyarugamba WWE (World Wrestling Entertainment) yamaze gutandukana n’umukunzi we Nikki Bella nawe usanzwe ari umukinnyi wa WWE.

Mu kwezi kwa 4 mu mwaka ushize wa 2017 nibwo uyu John Cena yateye ivi muri Ring, asaba uyu mukobwa ko yamubera umugore.

Uyu mugore nawe ntabwo yigeze azuyaza kuko yahise amwemerera mu ruhame ko yamubera umugore akaramata.

Bakoze agashya atera ivi amusaba ko babana mu rurwaniriro (aho barwanira) Ifoto: interineti

Aba bombi bateganyaga gukora ubukwe mu kwezi gutaha kwa 5 muri uyu mwaka turimo.

John Cena yakundanye na Nikki Bella nyuma yo gutandukana n’undi mugore bari bamaranye imyaka 3 babana nk’umugabo n’umugore. Iyi nkuru yitandukana rya John Cena n’umukunzi we Nikki Bella ryagiye hanze kuri iki cyumweru tariki 15/04/2018.

Nikki Bella niwe watangaje iby’aya makuru. Abinyujije ku rubuga rwe rwa twitter yagize ati: “Gufata iki cyemezo byari bigoye, tuzakomeza gukorana gahunda zisazwe z’urukundo kandi buri wese yubaha undi”.

John Cena ubusanzwe amazina ye bwite ni John Felix Anthony Cena, akaba asanzwe ari n’umukinnyi w’amafilime ukomeye muri leta zunze ubumwe z’Amerika.

Sangiza