Ibyamamare bizitabira imihango yo Kwita Izina ku nshuro ya 19 byamenyekanye

0
236
Belise Kaliza ukuriye ubukererugendo muri RDB

Amazina akomeye mu mupira w’amaguru mu Burayi, arimo Louis Van Gaal wahoze atoza ikipe ya Manchester United na FC Barcelona, ndetse na Tony Adams icyamamare mu ikipe ya Arsenal FC bategerejwe mu muhango wo Kwita Izina uzaba mu kwezi gutaha.

Uyu muhango kandi uzitabirwa n’ibindi byamamare birimo umunyamideli mpuzamahanga Naomi Campbell ndetse n’umunyamerika w’icyamamare muri muzika Shaffer Chimere Smith (Ne-Yo) uzanaririmba mu gitaramo cyo kwita izina ku nshuro ya 19.

Ni umuhango utegerejwemo ibikorwa bitandukanye birimo umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi bagera kuri 25 bavutse muri uyu mwaka, umuhango uzaba ku itariki 06/09/2019.

Bukeye bwaho ku itariki 07/09/2019, hazaba igitaramo cy’imbaturamugabo cyiswe ‘Kwita Izina Mega Concert’.

Hazakurikiraho inama mpuzamahanga izagaruka ku bucuruzi bushamakiye ku kubungabunga ibidukikije, izaba kuva ku itariki ya 8 kugeza kuya 9/09/2019.

Ikindi gikorwa giteganyijwe ni isiganwa ry’amagare ryitiriwe Inkura zo mu Akagera (Akagera’s Rhino Cycling Velo Race) rizaba ku itariki 24/09/2019.

Ibi bikorwa byose bikorwa mu rwego rwo gukomeza gukurura abakerarugendo gusura u Rwanda by’umwihariko ingagi zibarizwa muri Pariki y’i Birunga.

Ingagi zikomeje kwinjiza agatubutse mu isanduku ya leta

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyavugaga ku myiteguro y’umuhango wo Kwita Izina, Belise Kariza ushinzwe ubukerarugendo mu kigo RDB yagaragaje ko mu mwaka ushize wa 2018, ngo hacurujwe ibyangobwa byo gusura ingagi 15,132 bibarirwa agaciro ka miliyoni 19.2 z’amadorali y’Amerika.

Ugereranyije n’ibyari byacurujwe mu mwaka wabanje wa 2017 ngo hiyongereyeho 25%.

Mu 2016 nibwo ibiciro byo gusura ingagi byiyongereye, icyo gihe hacurujwe ibyangobwa 22,219 bibarirwa agaciro ka miliyoni 15 z’amadorali y’Amerika.

Ni ukuvuga ko umubare w’abasura ingagi wagabanutse, ariko amafaranga yinjira mu isanduku ya leta akiyongera, kubera ko ibiciro byo kuzisura byiyongereye.

Abasura u Rwanda bariyongereye

Mu 2018 kandi ngo u Rwanda rwakiriye abakerarugendo barenga miliyoni 1.7

Ni umubare wiyongereyeho ku kigero cya 8% ugereranyije n’abari basuye u Rwanda mu mwaka wari wabanje wa 2017.

Pariki y’Akagera niyo yakiriye umubare munini w’abakerarugendo bangana na 51,724 mu mwaka ushize wa 2018, bakaba bariyongereho 17% ugereranyije n’abari baje mu 2017.

Pariki ya Nyunwe nayo yakiriye abakerarugendo 15,665 mu 2018 nabo bakaba bariyongereyeho 9% ugereranyije n’abari baje mu 2017.

Izi pariki zose zabashije kwinjiza amadovise abarirwa kuri miliyoni 20 z’amadorali y’Amerika mu gihe mu mwaka wari wabanje wa 2017 hari hinjiye miliyoni 8$.