Ibyaha bito bizahanishwa insimburagifungo, ibya ruswa byongererwa ibihano

0
109
Gereza ya Muhanga

Bidasubirwaho inkiko z’u Rwanda zigiye gutangira guhana zihanukiriye ibyaha bya ruswa, ibimunga ubukungu bw’igihugu n’ibindi byose bifitanye isano no kunyereza umutungo wa leta nkuko bikubiye mu gitabo kivuguruye cy’amategeko ahana.

Ni ibihano bigomba gutangira kubahirizwa mu nkiko z’u Rwanda kuko byasohotse mu igazeti ya leta kuva mu mpera z’icyumweru gishize.

Ibi byaha bya ruswa no kunyereza umutungo wa leta ngo byongerewe ibihano nyuma y’uko bigaragaye ko bitangiye kwiyongera ndetse ngo bikaba byaranahungabanya bikomeye ubukungu bw’igihugu muri rusange.

Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha kivuguruye, kandi gikubiyemo n’ibihano bikomeye ku byaha bishya biri kugaragara muri iyi minsi nk’icuruzwa ry’abantu, iterabwoba n’ibyifashisha ikoranabuhanga.

Ibindi byaha byongerewe ibihano harimo ibyaha byo gusambanya abana, ibyo gucuruza no gukoresha ibiyobyabwenge.

Iki gitabo gishya cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda harimo ingingo 335 mu gihe ubusanzwe habagamo ingingo 766. Ni ukuvuga ko harimo izakuwemo harimo ibyaha biciriritse bizajya bihanwa mu nsimburagifungo aho gufungirwa muri gereza.

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano