Ibyaha bimunga ubukungu n’imari by’igihugu byahagurukiwe impande zose

0
169
Minisitiri w'ubutabera BUSINGYE Johnston. Ifoto: CNN

Ibyaha bimunga ubukungu n’imari by’igihugu bigiye guhagurukirwa mu buryo budasanzwe, kuko mu bihe bidatinze hari urwego rwihariye rugiye gutangira imirimo mishya yo gukurikirana byimbitse abacyekwaho ibyaha nk’ibi.

Inama y’abamaninisitiri yaraye iteranye kuri uyu wa kane tariki ya 28/11/2019, yemeje umushinga w’itegeko rishyiraho Urwego rushinzwe ubutasi ku mari hagamijwe kurwanya ibyaha bimunga ubukungu n’imari.

Ibi byaha bikaba bikomeje guhangayikisha leta y’u Rwanda ndetse n’Afurika yose muri rusange, kuko ibi byaha ari bimwe mu biri ku isonga bibangamiye iterambere ry’ubukungu bw’ibihugu by’Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Ni ibyaha bishingiye ku bantu bahanahana amafaranga mu buryo butemewe n’amategeko ndetse bakanayanyereza hakoreshejwe amabanga akomeye.

Imibare ya komisiyo y’ishami rya loni rishinzwe ubukungu bw’Afurika (UNECA) igaragaza ko amafaranga nk’aya asohoka ku mugabane w’Afurika mu buryo butazwi ngo arenga miliyari 50 z’amadorali y’Amerika buri mwaka.

Ni ikibazo gifite ubukana bukomeye mu kumunga ubukungu bw’umugabane w’Afurika nkuko byemezwa n’abasesenguzi muby’ubukungu.

Aba basesengura kandi basobanura ko amafaranga nk’aya ngo akenshi aba akoreshwa mu bucuruzi bw’intwaro, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, imitwe yitwara gisilikare ndetse no mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge.

Ibi bikorwa ndetse n’ubu bucuruzi byose, ngo bikunze kutishyura imisoro n’amahoro kandi aribyo bikoreshwa mu iterambere rusange ry’ibihugu by’Afurika.