Ibishashi by’umuriro byaturikijwe mu ijoro rishyira Ubunani ngo byatwaye miliyoni 25Rwf

0
308
Fireworks Ibishashi by'umuriro mu byishimo

Amafaranga arenga miliyoni 25 z’amafaranga y’u Rwanda niyo yakoreshejwe mu guturitsa ibishashi by’imiriro mu ijoro risoza umwaka wa 2018 rinatangira umwaka mushya wa 2019.

Ni ibishashi byaturikijwe mu turere twose tw’umujyi wa Kigali, kuko mu karere ka Gasabo byaturikijwe i Bumbogo, Kicukiro biturikizwa ku musozi wa Rebero, mu gihe mu karere ka Nyarugenge naho byaturikijwe ku musozi wa Mt Kigali.

Ku rwego rw’igihugu byaturikirijwe kuri Kigali Convention Center na Radisson Blue.

Aha hose ngo byatwaye akayabo ka miliyoni zirenga 25 z’amanyarwanda ngo ariko ntabwo yaturutse mu isanduku y’umujyi wa Kigali ngo ahubwo yaturutse mu bikorera ndetse n’abaterankunga batandukanye.

Ibi byemezwa na Bruno Rangira umujyanama wa mayor ndetse akaba ari nawe uvugira umujyi wa Kigali mu kiganiro aherutse guha RwandaToday ya The East African.

Uretse ibyo guturitsa ibishashi by’imiriro ngo n’amatara y’imitako yuzuye mu mihanda y’umujyi wa Kigali ndetse n’indi mitako yubahiriza iminsi mikuru ya noheri n’ubunani ngo nabyo byakozwe mu mafaranga yaturutse mu bikorera.

Abikorera ngo basabwaga gutanga amafaranga yo kugura iyi mitako ndetse ngo nabo bakubyungukiramo bamamaza ibikorwa byabo muri iyi mihanda.