Ibikorwa remezo by’Afurika bigiye kubakwa ku bwinshi kubera banki nshya y’abanyaziya

0
904
I Johannesburg muri Afurika Yepfo. Ifoto: interineti

Banki y’ishoramari rishingiye kubikorwa remezo ikomoka ku mugabane wa Asiya yasinyanye amasezerano na banki nyafurika istura amajyambere, amasezerano agamije guteza imbere ibikorwa remezo ku mugabane w’Afurika.

Ni ibikorwa remezo byiganje cyane mu bwikorezi no gutwara abantu n’ibintu, itumanaho n’ingufu zibyara amashanyarazi.

Ni amasezerano yasinwe ubwo abahagarariye izi banki zombi bahuriraga I Washington, DC muri Amerika mu nama yagutse ya banki y’isi n’ikigo mpuzamahanga cy’imari ku isi FMI.

Iyi banki ikomoka muri Aziya ntagihe kinini imaze ishinzwe kuko yashyizweho mu 2017, ariko amakuru agera kuri HOSE.RW yemeza ko yashyizweho n’abashinwa igamije guhangana na banki y’isi yegamiye ku banyamerika.

Mu gihe gito imaze itangiye imirimo, Asian Infrastructure Investment Bank ifite imari shingiro ibarirwa muri miliyari $100, akaba ari kimwe cya kabiri cy’imari ya banki y’isi imaze imyaka n’imyaka ikora.

Sangiza