Ibikomeje kwinjiza amadovise menshi kurusha ibindi mu gihugu byamenyekanye

0
1026
Amabuye y'agaciro ari ku isonga mu kwinjiriza igihugu akayabo

Amabuye y’agaciro u Rwanda rwohereza mu mahanga ni kimwe mu bikomeje kugira uruhare rukomeye mu kuzamura ubukungu bw’igihugu, kuko aya mabuye yongeye kuza ku isonga mu kwinjiriza igihugu amadovise ku bwinshi.

Kuri ubu imibare iheruka yerekana ko mu mwaka ishize  wa 2017 ngo amabuye yo mu bwoko bwa tin, coltan na wolfram ngo yonyine yinjije arenga miliyoni 125 z’amadorali y’Amerika, akaba yariyongereye ku gipimo cya  44,6% ugereranije n’umwaka wa 2016.

Ubushize, ubwo banki nkuru y’igihugu BNR yagaragazaga ishusho ry’ubukungu bw’u Rwanda, Guverineri John Rwangobwa yavuze ko urwego rw’amabuye y’agaciro rwagize uruhare rukomeye mu kongera ingano y’ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga.

K’urundi ruhande ariko, ngo abacukuzi bato bato ntabwo bari gutanga umusaruro nkuko bikwiye ngo cyane ko ibikorwa byabo bikomeje kudindira kubera kutagirirwa ikizere n’amabanki ngo bahabwe inguzanyo bongera ubushobozi bwabo.

Urwego rw’amabuye y’agaciro nirwo ruri ku isonga mu byinjirije igihugu amadovise arenga miliyoni 125 z’amadorali y’Amerika mu mwaka ushize wa 2017, rugakurikirwa n’ikawa yinjije miliyoni 64 ndetse n’icyayi nacyo cyinjije miliyoni 63 z’amadorali y’amerika.

Sangiza