Ibihugu byose by’Afurika byashyize umukono ku masezerano yo koroshya ubucuruzi muri Afurika

0
573
Ifoto: Presidency

Bidasubirwaho, ibihugu byose byo ku mugabane w’Afurika uko ari 55 byemeranyije koroshya ubucuruzi hagati yabyo kuko byose uko byakabaye byamaze gushyira umukono ku masezerano agamije gufungura imipaka hagati y’ibihugu by’Afurika.

Ibihugu bitandatu byari byaranze gushyira umukono kuri aya masezerano nabyo ngo byarangiye bivuye ku izima biyashyiraho umukono nkuko byemejwe na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda akaba n’umuyobozi mukuru w’umuryango w’Afurika yunze.

Ibihugu birimo Afurika Yepfo, Sierra Leone, Namibia, Lesotho, Burundi na Chad ndetse n’ubwami bwa eSwatini byose byemeye gushyira umukono kuri aya masezerano yari yemerejwe I Kigali mu kwezi kwa 3 muri uyu mwaka turimo.

Ni amasezerano agomba kugira uruhare rukomeye mu kuzamura ubucuruzi n’ubuhahirane hagati y’ibihugu by’Afurika, guteza imbere inganda no kongera ibikorwa remezo by’iterambere ku mipaka y’ibihugu byo kuri uyu mugabane.

Hari hashize imyaka 40 aya masezerano atekerezwaho ariko atashyirwaho umukono, kuko igenamigambi ryayo bwa mbere ryaturutse mu nama yabereye i Lagos muri Nigeria, ryemezwa n’abakuru b’ibihugu bateranye mu mwaka wi 1980.

Kimwe mu bice bikomeye by’aya masezerano ni uruhare rw’imiryango y’uturere dutandukanye two muri Afurika kuko buri gihugu kibarizwa mu muryango gituyemo, nk’urugero rw’u Rwanda rubarizwa mu muryango y’Afurika y’iburasirazuba EAC, COMESA, CEPGL n’indi itandukanye…