Ibihugu byo mu karere ntabwo bivuga rumwe ku misanzu ya EAC

0
144
EAC Headquarter ikicaro gikuru cy'uyu muryango kibarizwa muri Tanzania i Arusha

Ibihugu bigize umuryango w’Afurika y’iburasirazuba (EAC) bikomeje kutumvikana ku ngingo ivuga ku misanzu y’ingengo y’imari ikoreshwa n’ubunyamabanga bukuru bw’uyu muryango mu bikorwa byabwo bya buri munsi.

Hari ibihugu bimwe bishyigikiye ko umusanzu ugomba kungana kuri buri munyamuryango, ariko kandi hari n’ibindi bihugu bidakozwa iby’iyi ngingo.

U Rwanda n’u Burundi nibyo byamaganira kure ibyo gutanga imisanzu ingana, mu gihe Kenya, Uganda na Tanzania byo bishyigikiye ko buri gihugu cyatanga umusanzu ungana.

U Rwanda n’u Burundi bishyigikiye ko buri gihugu cyatanga umusanzu bitewe n’ingano y’imisoro iboneka ku bicuruzwa bituruka mu bihugu by’amahanga bitabarizwa mu muryango w’Afurika y’iburasirazuba.

Imibare ituruka mu muryango w’Afurika y’iburasirazuba yerekana ko ubunyamabanga bw’uyu muryango bukeneye miliyoni $99.1 azakoreshwa mu ngingo y’imari ya 2018/2019.

Kugeza ubu Kenya niyo imaze gutanga umusanzu ku kigero cyiza cya 97%, hagakurikiraho Uganda na 79%, u Rwanda rukaba rumaze gutanga 67%.

Sudani Yepfo nayo imaze gutanga 12% mu gihe u Burundi ntafaranga narimwe ruratanga ndetse rurimo n’umwenda wa 530,924 rutishyuye mu myaka yashize.

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano