Ibihugu byo mu karere bigiye guhura n’ibibazo byo kubura ibiribwa: Banki y’isi

0
300
Bamwe mu baturage bo muri Somalia bahabwa inkunga y'ibiribwa n'umuryango w'abibubye. Ifoto: UN

Ibihugu byo mu karere k’Afurika y’iburasirazuba n’u Rwanda rurimo, bigiye guhura n’ibibazo byo kubura ibiribwa, ibintu ngo bigiye no gutuma ubuzima buhenda abatuye ibi bihugu, ndetse n’ingengo y’imari ya za guverinoma z’ibi bihugu zigahungabana.

Ibi byemezwa na Felipe Jaramillo uhagarariye banki y’isi mu bihugu byo karere k’Afurika y’iburasirazuba ariko akaba afite ikicaro I Nairobi muri Kenya.

Uyu mugabo yabwiye The East African ko ibi bibazo byo kubura imirire ngo bizaterwa n’imvura itaraguye nkuko bikwiye, kuva mu kwezi gushize kwa 3 ndetse ngo bikaba bizanakomeza kugera mu kwezi kwa 5 muri uyu mwaka.

Ibi bibazo by’imvura ngo bizahungabanya bikomeye umusaruro w’ibihigwa muri ibi bihugu byo mu karere k’Afurika y’iburasirazuba, bikaba aribyo bizatuma ibiribwa birumba.

Ku rundi ruhande, ishami ry’umuryango w’abibubye ryita ku buhinzi n’ibiribwa FAO ryateguye ingengo y’imari ingana na miliyari 2,5 z’amadorali y’Amerika azakoreshwa mu kurwana urugamba rwo kutihaza mu biribwa mu bihugu byo mu karere k’Afurika y’iburasirazuba n’u Rwanda rurimo.

Ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa ni kimwe mu bikomeje gutiza umurindi ubuzima buhenze mu bihugu byo muri aka karere.

The East African yanditse ko imibare ituruka muri zaguverinoma z’ibi bihugu ngo yerekana ko ikiguzi cyo kubaho gikomeje kwiyongera muri buri gihugu.

Mu gihebwe cya mbere cy’uyu mwaka w’ubukungu, muri Kenya ubuzima bwarahenze ku kigero cya 4.39%, Tanzania buzamuka ku kigero cya 3.03%, Uganda ni 2.9% mu gihe mu Rwanda naho bwiyongereye kuri 1,3%.