Ibihugu bya EAC bigiye kwemeza impinduka zigamije gushyiraho ifaranga rimwe

0
94
Ifaranga rimwe mu karere ka EAC rirategerejwe bitarenze mu 2024

Guverinoma z’ibihugu byo muri Afurika y’iburasirazuba zigiye kwemeza bidasubirwaho impinduka zireba urwego rw’imari zikaba arizo zizanashyiraho ifaranga rimwe rukumbi rikoreshwa muri ibi bihugu bitarenze mu 2023.

Izi mpinduka zigomba kwemezwa n’ibihugu binyamuryango ngo bitarenze ku itariki 30 z’ukwezi kwa 09 muri uyu mwaka, nkuko byanditswe na The EastAfrican.

Ni impinduka zari zimaze imyaka 8 zishyirwa mu bikorwa, kuko zemeranyijwe n’ibihugu bya EAC mu 2011, zikaba zinashyigikiwe na banki y’isi kuko yaziteye inkunga ya $26 million.

Umushinga wo gushyiraho ifaranga rimwe mu bihugu byo muri aka karere ngo uzafasha kuzamura ubukungu bw’ibi bihugu hashyirwaho ihuriro rimwe rigenzura iri faranga ndetse binongere imbaraga mu kwihuza kw’ibi bihugu.

Umushinga wo gushyiraho ifaranga rimwe rihuriweho n’ibihugu byose bigize umuryango w’Afurika y’iburasirazuba, aribyo Kenya, Uganda, Tanzania, Rwanda, Burundi na Sudani Yepfo.

Ibi bihugu byose bitegetswe ko bitarenze mu 2021 ngo bigomba kuba byahuje imibare mu bijyanye n’inguzanyo zihabwa buri gihugu, ihindagurika ry’ibiciro ku masoko, politiki y’isoko ry’ivungisha ndetse n’ubukungu bwa buri gihugu bahereye ku musaruro mbumbe w’imbere muri buri gihugu uzwi nka GDP.

Hagomba gushyirwaho kandi na banki nkuru ihuriweho n’ibi bihugu byose igomba kuzaba ishinzwe ubugenzuzi bw’iri faranga.

Kugeza ubu ntabwo izina ry’iri faranga rishya riramenyekana uko rizaba ryitwa, ndetse nta nubwo haramenyekana igihugu kizaba gifite ikicaro gikuru cy’iyi banki izaba ishinzwe ubugenzuzi bw’iri faranga.

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano