Ibigo n’amasosiyete bigera ku 197 ntabwo bizongera guhabwa amasoko ya leta: NPPA

0
104
Mu mujyi wa Kigali rwa gati ahazwi cyane nko kuri Peage. Ifoto: TNT

Ikigo cy’U Rwanda gishinzwe gutanga amasoko ya leta (RPPA) cyashyize ku rutonde ibigo bibarirwa ku 197 bitemerewe kongera gupiganirwa amasoko ya leta kubera kurenga ku mabwiriza agenga iby’aya masoko.

Ibigo n’amasosiyete byashyizwe kuri uru rutonde ngo ntabwo byemerewe kongera gukorana na leta mu gihe kibarirwa hagati y’amezi atandatu ndetse n’imyaka itanu.

Harriet Umutesi ukuriye ibiro bishinzwe iperereza mu kigo cy’igihugu gishinzwe amasoko ya leta, yabwiye The New Times ko bakora uru rutonde rw’aya makompanyi ngo mu rwego rwo kwirinda kongera gukorana nayo.

Uru rutonde rw’umukara ngo rugomba gushyirwa ku rubuga rw’iki kigo ku buryo aba bahagaritswe bagomba kumenyekana ntawe bagiriye ibanga.

Ni mu gihe ngo iyo hari ikigo cyumva ko cyashyizwe kuri uru rutonde kandi kirengana, ngo biremewe ko kigana inkiko kugira kirenganurwe.

Ubusanzwe ibigo bya leta, minisiteri z’inzego ziyishamikiyeho, ibitaro n’ibigo by’amashuri abanza, ayisumbuye, amakuru naza kaminuza byose bitanga amasoko mu gihe cyose bikeneye ibicuruzwa cyangwa serivize birengeje agaciro k’ibihumbi 100 by’amanyarwanda.

Ibigo n’amasosiyete byemewe gupiganirwa aya masoko ya leta ni ibiba byujije ibisabwa byose ndetse binafite ubushobozi bwo gukora ibiba biri gupiganirwa.

Itegeko rivuga ko isoko rifite agaciro ka miliyari 1.2 z’amanyarwanda riba rifunguye no ku bigo mpuzamahanga kuko nabyo biba byemewe gupiganwa.

Sangiza

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano