Intara y’uburengerazuba yinjije imisoro y’imbere mu gihugu ingana na miliyari 23.3 Frw

0
124
Ikirango cya Rwanda Revenue Authority

Ibigo by’itumanaho, amahoteli, utubari n’amaresitora birashinjwa guseta ibirenge mu kwishyura imisoro n’amahoro nkuko biteganwa n’amategeko.

Izi zikaba ari zimwe mu mbogamizi zagaragajwe na komiseri mukuru wungirije mu kigo cy’imisoro n’amahoro RRA, bwana Ruganintwali Pascal mu muhango wo gushimira abasoreshwa bakorera mu ntara y’uburengerazuba.

Ni umwe mu mihango igize igikorwa cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 ikigo cy’imisoro n’amahoro Rwanda Revenue Authority kimaze kibayeho.

Iki kigo kivuga ko abantu badakora imenyeshamusoro, abamenyesha ntibishyure, ndetse n’abadakoresha cyangwa abakoresha nabi utumashini tw’inyemezabwishyu EBM ngo ni bamwe bakomeje kuza ku isonga mu kutishyura imisoro nkuko biteganijwe.

Nubwo bimeze bitya ariko ngo intara y’uburengerazuba yabashije kwinjiza imisoro y’imbere mu gihugu ingana na miliyari 23.3 Frw ku ntego yari ifite ingana na miliyari 22.043 Frw.

Ni intego yarengejweho 5.7% kabarirwa kuri miliyari 1.3 Frw

Ni mu gihe kandi muri rusange, amafaranga yose Rwanda Revenue Authority yinjije mu isanduku ya Leta mu mwaka wa 2017/2018 ngo abarirwa kuri miliyari 1,252.6; ku ntego yari ifite ingana na miliyari 1,215.2.

Iyi ntego ikaba yaragezweho ku gipimo cyi 103.1% ndetse hakaba harabayeho izamuka  ringana na 13.6% ugereranyije n’umwaka ushize wa 2016/17.