Ibigo by’amashuri by’i Nyaruguru byugarijwe n’umwanda ukabije: Ubugenzuzi

0
411
Ubwiherero bw'abanyashuri bufite isuku nke

Bimwe mu bigo by’amashuri yigisha imyuga mu karere ka Nyaruguru mu majyepfo y’u Rwanda, byasuwe n’itsinda ry’abakozi ba minisiteri y’uburezi (MINEDUC) basanga bifite umwanda ukabije cyane mu bwiherero, mu bikoni aho bategurira amafunguro y’abanyeshuri ndetse n’aho barira.

Umunyamakuru wacu wari kumwe n’iri tsinda rya MINEDUC, avuga ko umunuko n’amasazi ngo aribyo bigusanganira iyo winjiye mu bigo bimwe byasuwe, nyamara ngo usanga bifite ibyangombwa byose nkenerwa ngo bibe byakwita ku isuku y’ingenzi.

Ibyobo birimo imyanda ikomeye ntabwo bifunze birarangaye amasazi aba azenguraka aha

Ibigo byasuye bikagaragaraho iki kibazo cy’umwanda ukabije ni nka E.S. Mutovu, G.S. Masiga, G.S.ST Aloys Coko, n’ishuri ry’imyuga rya Kibeho.

Abayobozi b’abaya mashuri bose bahuriza ku kuba ngo nta bikorwa remezo byabugenewe bafite ndetse no kuba abana babo baturuka mu miryango ikennye.

Ni ibisobanuro bitakiriwe neza na Muhire Casien uyoboye itsinda rya MINEDUC ririgukora ubugenzuzi ku kwita ku ireme ry’uburezi muri aka karere ka Nyaruguru, kuko yasabye abagaragaweho aya makosa kwikosora vuba bishoboka.

Mu bikoni by’aya mashuri ntasuku ihagije ihari kuko umwanda niwo mwinshi

Muhire Casien yagize ati: ”Sinumva ukuntu umuntu w’umubyeyi ashobora kwemera ko umwana we arira mu mwanda ungana gutya kandi ugasanga ntacyo bimubwiye. Rwose mwa bayobozi b’ibigo mwe, mufite uburangare bwinshi ku kwita ku isuku kandi rwose nta nikizere mwaduha ko mutanga uburezi bufite ireme? Mugomba guhita mubikusora vuba”. 

Isuku nke ivugwa mu bigo by’amashuri mu karere ka Nyaruguru yiganje cyane mu bigo bimwe by’imyuga n’amashuri abanza.

Usibye kuba iki kibazo kigira ingaruka mbi ku myigire y’umwana, ngo nta kizere gihari ko bikomeje bitya batakwandura n’indwara zikomoka kuri uyu mwanda.

Aha ni aho abanyeshuri barira. Hari umwanda ugaragarira amaso ndetse n’umunuko wumvikana ku mazuru ya buri wese