Ibigo bya leta bikomeje kwigishwa gutanga amasoko bikoresheje ikoranabuhanga

0
464
Imitangirwe y'isoko ryo kubaka Isoko rya kijyambere rya Rubavu yavuzwemo ibibazo byinshi birimo ruswa. Ifoto: Umuseke

Abakozi b’urwego rushinzwe ikoranabuhanga mu gutanga amasoko ya leta, bakomeje kwigisha ibigo bya leta ubu buryo bushya buzwi nka E-procurement.

Kuri uyu wa gatanu abashinzwe urubuga rutangirwaho amasoko ya leta, bahuguye abahagarariye ibigo bya Leta by’ubucuruzi, ku buryo bwo gukoresha iri koranabuhanga mu gutanga amasoko ya leta.

Ibigo byahuguwe kuri uyu munsi ni Iposita, ikigo RURA gishinzwe ubugenzuzi mu gihugu, igishinzwe ingendo z’ikirere n’indege za gisivile RCAA, igishinzwe ubwiteganyirize RSSB na banki nkuru y’igihugu BNR.

Uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga mu gutanga amasoko ya leta, bwashyizweho bugamije gukemura ikibazo cya ruswa cyari gikomeje kuba ingutu mu bigo bya leta, ibintu byakunze guhungabanya ubukungu bw’igihugu.

Ibigo bya leta bibarirwa mu 150 bikoresha amafaranga aturuka mu isanduku ya leta byose bitegetswe gukoresha ubu buryo. Bwatweye leta asanga miliyoni 8 z’amadorali, abarirwa muri miliyari 6 z’amanyarwanda.