Ivuguruye: Umutoza mushya w’umunya Brazil yatangiye akazi muri Rayon Sport – Reba amafoto ari mu Nzove

0
1297

Umunya Brazil Robertnho Oliviera niwe ugomba gutoza Rayon Sports mu bihe biri imbere kuko yamaze kumvikana n’ikipe kuyitoza imikino yose isigaye.

Ni imikino igomba gusoza umwaka w’imikino muri shampiyona, igikombe cy’Amahoro, imikino ya CAF  Confedrration Cup ndetse n’imikino ya CECAFA.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, uyu munyabrasil yahise ajyanwa ku kibuga Rayon Sports ikoreraho imyitozo giherere ahitwa mu Nzove yerekwa abakinnyi ndetse bagirana n’ibiganiro bito, bivuze ko yahise atangira akazi.

Amakuru agera kuri Hose.rw yemeza ko uyu mugabo wigeze gutoza muri Tanzania ngo azajya ahembwa ibihumbi 4 by’amadorali ya Amerika arenga 3,483,120 mu manyarwanda.

Reba amwe mu mafoto ari mu Nzove:

Yatangiye akazi aganira abakinnyi
Abakinnyi bafunguye amatwi bumva neza amagambo umutoza mushya yababwiraga
Imyambarire no guhagarara kwe ni uku bimeze
Yakiriwe na Nkunzingoma Ramadhan umutoza w’abanyezamu ndetse na Corneille usanzwe ari umutoza wungirije