Ibiganiro bya Kagame na Magufuli biratanga icyizere mu kuzamura ubuhahirane muri EAC

0
188
Perezida Kagame w'u Rwanda na Magufuli wa Tanzania bagiranye ibiganiro kuri uyu wa kane

Ibiganiro byaraye bihuje Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Dr John Pombe Magufuli wa Tanzania biratanga icyizere mu kuzamura umubano n’ubuhahirane hagati y’u Rwanda na Tanzania ndetse n’ibihugu byose byo mu karere no ku mugaba ne w’Afurika muri rusange.

Ibi byemejwe na Perezida Kagame ubwo yavuganaga n’itangazamakuru nyuma y’ibiganiro byamuhuje na mugenzi we uyobora Tanzania, John Magufuli.

Nkuko bigaragara ku rubuga rwa twitter rw’ibiro by’umukuru w’igihugu, Perezida Kagame avuga ko yagiranye ibiganiro byiza na Magufuli, bakaba bibanze cyane ku ngingo zigamije kuzamura ubucuruzi, ubuhahirane na politiki mu bihugu byombi (U Rwanda na Tanzania) ndetse n’ibyo mu muryango w’Afurika y’iburasirazuba (EAC).

Ibi biganiro bya Perezida Kagame w’u Rwanda na Magufuli wa Tanzania bibaye mu gihe ibihugu byombi bifitanye umushinga wihariye wa galiyamoshi uzahuza Kigali na Isaka.

Ni umushinga ukomeje gushyirwamo imbaraga hagati y’impande zombi ndetse n’ibihugu byombi bikaba byifuza ko ugomba kurangira kubakwa vuba bishoboka.

Kugeza ubu imbogamizi nyamukuru ni amafaranga kuko imishinga migari nk’iyi isaba ingengo y’imari ihambaye.

Biteganijwe ko Tanzania ariyo izishyura menshi kurusha u Rwanda kuko izatanga abarirwa kuri miliyari 1 na miliyoni 300 by’Amadorali y’Amerika, mu gihe u Rwanda narwo ngo rugomba kuzishyura asigaye yose ni ukuvuga miliyari 1 na miliyoni 200 by’Amadorali.

Uyu muhanda wa galiyamoshi Isaka – Kigali ufite uburebure bw’ibirometero (KM) 571, ukaba utegerejweho kongera imbaraga mu bucuruzi hagati y’u Rwanda na Tanzania ndetse no kongera umuvuduko w’urujya n’uruza rw’abantu muri ibi bihugu byombi.