Ibiganiro bibera muri Kigali Audio Visual Forum byitezweho gutanga umusaruro kurusha ibiheruka

0
166
Kigali Audio Visual Forum ibaye ku nshuro ya kabiri mu Rwanda. Ifoto: twitter

Minisitiri w’urubyiruko Rosemary Mbabazi aremeza ko ibiganiro byatangijwe uyu munsi, birebana n’uruganda rw’amajwi n’amashusho ngo ari ikimenyetso gikomeye cyerekena ko uru rwego rushobora kuzabyara umusaruro, maze ibituruka muri uru rwego bikarenga imipaka, bikanacuruzwa no mu bindi bihugu by’amahanga ya kure.

Ku ruhande rwa Belise Kariza ukuriye ubukerarugendo mu kigo cy’u Rwanda gitsura amajyambere ‘RDB’ yemeza ko afite ikizere cy’uko ibi biganiro by’uyu mwaka ngo bizatanga umusaruro kurusha ibiheruka kuba mu mwaka ushize.

Ni umusaruro ngo ushingiye mu kubaka ubunyamwuga bw’abakora mu ruganda rw’amajwi n’amashusho mu Rwanda no muri Afurika muri rusange.

Ni ibiganiro byatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa gatatu tariki ya 27 bikazasozwa ejo kuwa kane tariki ya 28 z’ukwezi kwa 11/2019.

Bikubiye mu nama mpuzamahanga y’ihuriro ry’abakora mu rwego rw’amajwi n’amashusho Kigali Audio Visual Forum 2019, ikaba ibaye ku nshuro yayo ya kabiri mu Rwanda.

Abategura iyi nama bemeza ko bagamije kongera imbaraga mu guhimba ibishya binyuze mu mashusho n’amajwi ndetse no guteza imbere ubucuruzi bushingiye kuri uru rwego.

Kugeze ubu imibare ituruka muri RDB yemeza ko bamaze kwandika filime zirenga 238 ndetse n’inyandiko zitegura ifatwa ry’amashusho (scripts) zibarirwa kuri 757, ngo mu gihe mu 2009 ibi byose bitarengaga 45.