Ibicuruzwa byoherezwa i Burayi bigiye kwiyongera kurushaho kubera Magma Aviation

0
188
Indege ya Magma izajya yikorera toni 25 buri wa gatanu. Ifoto: NAEB

Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri kompanyi y’igihugu ikora ingendo z’ikirere RwandAir, yasinyanye amasezerano na sosiyete ya Magma Aviation, azafasha u Rwanda kongera ingano y’ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga.

Ni amasezerano akubiyemo ko indege ya Magma Aviation, buri wa gatanu izajya yikorera toni zirenga 25 z’ibicuruzwa biva mu Rwanda bigiye ku isoko ry’I Burayi.

Aya masezerano agaragaza ko ingendo z’iyi ndege zatangiye kuwa gatanu w’icyumweru gishize tariki ya 04/10/2019, bivuze ko urundi rugendo ruzongera gukorwa kuri uyu wa gatanu w’iki cyumweru twatangiye (tariki ya 11/10/2019).

Indege yo mu bwoko bwa Boeing 747 ifite carigo (cargo) kabuhariwe mu kwikorera ibicuruzwa, ngo niyo izajya yikorera ibicuruzwa biturutse I Kigali byoherezwa ku kibuga cy’indege cy’I Liège mu Bubiligi.

U Rwanda rwemeza ko izi ngendo ngo zitezweho kongera ingano y’ibicuruzwa byoherezwa ku isoko ry’u Burayi, binyuze mu mijyi ya Liège mu Bubiligi na Hahn mu Budage.

Ibicuruzwa bizajya bigenda muri iyi ndege ngo byiganje cyane ku bikomoka ku buhinzi n’ubworozi nkuko byemezwa n’ikigo NAEB gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi n’ubwongereza.

Imibare iheruka yerekana ko muri uyu mwaka w’ubukungu, u Rwanda rwohereje mu mahanga ibicuruzwa bingana na Toni 465,405, byiganjemo icyayi, ikawa, indabo ndetse n’imboga n’imbuto.

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano