Ibicuruzwa bituruka mu Bushinwa byinjira muri Amerika byongeye kuzamurirwa imisoro

0
76
Ibicuruzwa bituruka mu Bushinwa byinjira muri Amerika byongeye kongererwa imisoro

Ubushinwa bwababajwe bikomeye n’icyemezo cy’Amerika cyo kongera gutumbagiza imisoro y’ibicuruzwa byinjira muri Amerika biturutse mu Bushinwa, ibintu byongereye imbaraga y’intamabara yari imaze iminsi ishyamiranyije ibi bihugu byombi mu rwego rw’ubucuruzi.

Urubuga rwa BBC rwanditse ko Amerika yasohoye urutonde rw’ibicuruzwa bituruka mu Bushinwa bifite agaciro ka miliyari 200 z’amadorali y’Amerika ngo bigiye kongererwa ibiciro guhera mu kwezi kwa 8 muri uyu mwaka.

Ni urutonde ruriho ibicuruzwa birenga ibihumbi 6 byiganjemo ibiribwa, amabuye y’agaciro n’ibiyakomokaho ndetse n’ibindi bikoresho bikoreshwa n’abaturage mu buzima busanzwe.

Ibi nibyo byatumye guverinoma y’ubushinwa igaragaza uburakari bukomeye ndetse n’umuvugizi wa minisitiri w’ubucuruzi muri iki gihugu nawe avuga amagambo akomeye.

Yavuze ko ibi byakozwe n’Amerika ngo bidakwiye kwihanganirwa ngo kuko bigiye kugira ingaruka mbi mu bukungu bw’Ubushinwa, ubw’Amerika ndetse nubw’Isi yose muri rusange.

Iki cyemezo cy’Amerika kandi cyahungabanyije bikomeye amasoko y’imari n’imigabane akomeye ku mugabane w’Aziya, kuko abashoramari bahise batangira kwifata kugura imigabane kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu.

Isoko ry’imari ryo mu Bushinwa na Hong Kong rizwi nka Hang Seng ryaguye ku kigero cya 1.5%, irya Shanghai naryo rigwa kuri 1.8% ndetse n’iryo mu Bayapani rizwi nka Nikkei naryo rimanuka kuri 1.2%.

Sangiza

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano