Ibicuruzwa birenga 250 bimaze guhabwa ibyangobwa by’ubuziranenge na RSB

0
286
Made in Rwanda mu ruganda rukora imyenda

Ibicuruzwa birenga 250 bimaze guhabwa ibyemezo by’ubuziranenge mu mezi 18 ashize nkuko byemezwa n’ikigo cy’u Rwanda gitsura ubuziranenge (Rwanda Standards Board).

Ni ibyemezo ngo byatangiwe muri gahunda y’igihugu yiswe ‘Zamukana Ubuziranenge’ igamije guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda no kongera ingano yabyo yoherezwa hanze.

Iyi gahunda yatangijwe mu 2017 ikaba izamara imyaka itanu.

Irarebana cyane n’inganda nto ndetse n’iziciriritse cyane cyane izikora ibicuruzwa bikomoka ku buhinzi n’ubworozi ndetse n’ibikoresho by’ubwubatsi.

Ku ikubitiro, iyi gahunda igitangira mu mwaka w’ubukungu wa 2017/2018 yatanze ibyangobwa by’ubuzirange ku bicuruzwa bibarirwa ku 144, mu gihe ibindi bigera kuri 78 bitigeze bihabwa ibyangobwa.

Mu mwaka wakurikiyeho ibicuruzwa bigera ku 115 byahawe ibyangobwa by’ubuziranenge.

Ibi byangobwa byakunze kuba imbogamizi ikomeye ku bicuruzwa bikorerwa mu Rwanda byoherezwa hanze y’igihugu.

Ni mu gihe kandi hari Raporo y’ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ubushakashatsi mu nganda n’iterambere ryazo (NIRDA) iheruka kwerekana ko inganda nyinshi zo mu Rwanda zikora ibiribwa n’ibifitanye isano nabyo ngo zitujuje ubuzirange ngo ndetse zidakwiye kwizerwa.

Ni ubushakashatsi bwakozwe kuva mu kwezi kwa 7 mu mwaka wa 2017, kugera mu mpera z’ukwezi kwa 2 mu 2018. Bwerekanye ko inganda zibarirwa kuri 40% arizo zonyine ngo zizewe neza ku buryo ibyo zikora bidashobora kugira ingaruka ku buzima bw’abantu.

Imibare y’ubu bushakashatsi kandi yerekana ko inganda zirenga 60% zidakwiye kwizerwa ngo kuko ntabyangobwa zifite byo kugenzura isuku n’ubuziranenge bw’ibicuruzwa zikora.