Ibiciro by’ibicuruzwa bituruka muri Uganda biza mu Rwanda byariyongereye kuri 40%

0
214
Umupaka wa Cyanika utandukanya u Rwanda na Uganda nawo ukonze kunyurwaho ibicuruzwa byinshi bituruka muri Uganda biza mu Rwanda

Ibicuruzwa bituruka muri Uganda bicuruzwa ku isoko ry’u Rwanda ngo byazamutse ibiciro ku kigero cya 40% nkuko byemezwa n’ubugenzuzi buto bwakozwe n’ikinyamakuru The Chronicles.

Ni ubugenzuzi bakwozwe mu gihe kingana n’ibyumweru 3 ku bicuruzwa bituruka muri Uganda bisanzwe bikenerwa na benshi mu buzima bwabo bwa buri munsi ku isoko ry’u Rwanda.

Ingero zitangwa muri iki kinyamakuru ni ubufu bwa Kawunga aho agafuka k’ibiro 25 kavuye ku Rwf7,500 ngo kakaba kageze ku Rwf12,000.  

Urundi rugero rutangwa hano ni amavuta yitwa Movit, aho ngo amato yayo yari asanzwe agurwa Rwf1,000 ngo kuri ubu akaba ari kugura Rwf1,600.

Inzoga yitwa Uganda Waragi ntoya ngo ahenshi yaguruga Rwf 2,000 none ngo ubu igeze ku Rwf 3,000 bitewe n’aho uyiguriye.

Urwego rushinzwe guteza imbere ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga muri Uganda rusobanura ko abanyamuryango barwo bamaze guhomba miliyoni Magana tandatu z’amadorali y’Amerika ($600,000) buri munsi ngo kubera batakibasha gucuruza ku isoko ryo mu Rwanda nkuko byahoze.

Imibare yerekana ko mu mwaka ushize wa 2018 ngo Uganda yohereje mu Rwanda ibicuruzwa bifite agaciro miliyoni 240 z’amadorali y’Amerika, mu gihe u Rwanda ngo narwo rwari rwohereje muri Uganda ibibarirwa agaciro ka miliyoni 27 z’amadorali y’Amerika.