Ibiciro bya lisanse n’ibikomoka kuri petelori byiyongereye nanone

0
739
Nyabugogo ahari Station ya Essence. Ifoto: internet

Ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peterelo byasohowe n’ikigo njyenzuramikorere RURA kuri uyu wa kane, byerekana ko igiciro cya Essence cyiyongereyeho amafaranga 10 kuko litiro imwe yavuye ku 1,055 Frws igera ku 1,065 Frws.

Ni mu gihe na Mazutu nayo yavuye ku 1,037 Frws kuri litiro imwe, igashyirwa ku 1,048 Frws, ni ukuvuga ko nayo yiyongereyeho amafaranga 11.

Ibi biciro byaherukaga kuzamuka mu kwezi kwa 3 muri uyu mwaka, bikaba byongeye kuzamuka nyuma y’amezi abiri gusa.

Itangazo rya RURA rivuga ko abantu bose bagomba kumenya ko ibi biciro bishya bigomba gutangira kubahizwa guhera kuri uyu wa gatanu tariki ya 04 Gicurasi 2018.

Dore uko iri tangazo rivuga:

Itangazo rya RURA