Ibiciro bishya by’ingendo byatangiye kubahirizwa ariko ntibirikuvugwaho rumwe

0
2401

Kuri uyu wa mbere tariki ya 02/04/2018 ibiciro bishya by’ingendo rusange nibwo byatangiye kubahirizwa, bamwe mu bagenzi babibona nk’iterambere ry’igihugu mu gihe hari ababona ari ishyano ribagwiriye kuko bavuga ko bihanitse cyane.

Ibi biciro bishya biherutse gutangazwa n’ikigo RURA,  kuri uyu wa mbere tariki ya kabiri Mata nibwo byatangiye kubahirizwa mu gihugu hose nkuko byari biteganijwe.

Bamwe mu baturage twaganiriye biganjemo abajya mu ntara bavuga ko ibi biciro biri hejuru cyane ku buryo bukabije, kuko umwe mubo twavuganye, yatubwiye ko ibi abibona.

Ati: ”Birababaje cyane, nonese ko abanyarwanda dusanzwe twifitiye ubukene, iyo ibintu bizamutse kiba ari ikibazo kiyongereyeho, abenshi ni abashomeri ntibagira akazi, inkuru nziza ni ukuvuga ngo igico cyagabanutse ariko kuvuga ngo cyazamutse ni catastrophe.”

Undi mugenzi nawe twasanze agiye mu Majyepfo yatubwiye ko ibi biciro bigiye gutuma abantu basubira kugenda n’amaguru.

Ati: ”Hari bamwe bazagerageza kugabanye ingendo cyangwa bajye bagenda n’amaguru nk’uko byahoze, turasaba ubuvugizi  y’uko byibuze basa n’abagabanyaho gatoya kuko kwiyongera biratuma abantu bongera kugorwa.”

Hari n’uwatubwiye ko we byamutunguye, ati: ”Bamwe ntabwo twari twarabyumvise byadutunguye biranatubangamira  kuko ari ubwa mbere twari tubyumvise.”

Nsabimana Faustin twasanze agiye I Bugesera  ariko we abona ntagitunguranye kandi ngo ibi biciro bijyanye n’iterambere ry’igihugu.

Ati: ”Mu by’ukuri ibi biciro byazamutse abenshi muri twe ntabwo byadutunguye kuko twagiye tubyumva mu itangazamakuru, twumva ukurikije uko igihugu cyacu kizamuka  mu iterambere twumvise ntakibazo kuko ntabwo wabyara umwana ngo wifuze ko adakura”.

Ibi biciro ku modoka zitwara abagenzi  rusange byazamuwe na RURA  imodoka zikora ingendo mu mujyi wa Kigali hazamuweho 5% ku kirometero kimwe, naho muzijya mu ntara hazamukaho 7% ku kiromotero kimwe.

Reba urutonde rw’ibiciro byose byo mu gihugu: