Ibibazo birimo ruswa, ni bimwe mu bikomeje gukumira ishoramari mpuzamahanga muri EA

0
102
Amabendera y'ibihugu binyamuryango bya EAC

Ibibazo by’umutekano, ruswa ikabije ndetse no guseta ibirenge mu mugambi wo kwihuza, ni bimwe mu biri ku isonga mu bikomeje gukumira ishoramari ry’abanyamahanga mu bihugu byibumbiye mu muryango w’Afurika y’iburasirazuba (EAC).

Abasesengura iby’ubukungu bemeza ko nubwo hari ibihugu bimwe na bimwe byo muri aka karere bigerageza gukora ibishoboka ngo bikurure abashoramari mpuzamahanga ngo ntabwo byagerwaho mu gihe ibi bibazo bitarakemuka.

Ruswa ikabije yiganje cyane muri Kenya nkuko byemezwa n’ibipimo by’umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane (Transparency International).

Uyu muryango ushyira Kenya ku mwanya wa mbere mu kumugwa na ruswa kuko iki gihugu kiri mwanya wa 143 mu 180 byo ku isi.

Tanzania iza ku mwanya wa kabiri muri aka karere ku isi ikaba iya 103, Uganda iri ku mwanya wa 3 ku isi ikaba iya 151, mu gihe u Burundi ari ubwa 4 muri aka karere naho ku isi bukaza ku mwanya wa 143.

Inkuru ya The EastAfrican ivuga ko u Rwanda arirwo rugerageza kwihagararaho muri aka karere mu kurwanya ruswa kuko ruza ku mwanya wa 48 ku isi.

Uretse ibibazo bya ruswa, ikibazo cy’umutekano muke muri aka karere mu bihugu nka Kenya na Sudani Yepfo ngo ni bimwe mu bikomeje kubuza abashoramari mpuzamahanga kuzana ibikorwa byabo muri aka karere.

Abasesenguzi kandi bavuga ko ukutumvikana hagati y’ibihugu bimwe na bimwe ku mishinga na politiki bitandukanye ngo nabyo bituma ibihugu byo muri aka karere bitabana neza nkuko bikwiye.