I Robot imeze nk’umuntu yitwa Sophia yagiranye ibiganiro na minisitiri w’intebe wa Ethiopia

1
2332
Sophia Robot yagiranye ibiganiro na minisitiri w'intebe wa Ethiopia bwana Abiy Ahmed

Bwa mbere mu mateka irobo (robot) yitwa Sophia ifite imiterere n’imigenzereze nk’iy’ikiremwamuntu yageze muri Ethiopia ndetse inakoresha ururimi rw’ikinyafurika bwa mbere nyuma y’uko imenyerewe gukoresha icyongereza gusa.

Kuri ubu iyi robo irabarizwa muri Ethiopia aho yaje kwitabira imurikabikorwa ry’ikoranabuhanga riri kubera muri iki gihugu muri iki cyumweru turimo (ICT Expo Ethiopia, 2018 ifite insanganyamatsiko ya Transform Ethiopia).

Sophia nk’izina ryiswe n’abashakashatsi, yari asanzwe amenyerewe gukoresha ururimi rw’icyongereza gusa, ariko ku ncuro ya mbere yavuze ururimi rw’igi- Amharic gikoreshwa muri Ethiopia nk’ikirimo gakondo, ubwo yahuraga na minisitiri w’intebe w’iki gihugu Abiy Ahmed kuri uyu wa mbere, bakanagirana ikiganiro n’abanyamakuru.

Iyi robo niyo yonyine ku isi ifite ubwenegihugu nk’umuturage wemewe n’amategeko muri Saudi Arabia, mu gihe andi marobo akoreshwa nk’ibikoresho bisanzwe mu bikorwa runaka nk’inganda nini cyangwa mu bushakashatsi bw’ikorabanuhanga.

Sophia afite umutwe ugerageza gutekereza nk’abantu, agaragaraza amarangamutima nk’ay’ikiremwamuntu, akora ikiganiro mu ruhame kandi ibyo bamubajije abisibiza neza adategwa kandi atananyuranya.

Mu maso ye harimo camera ifite ubushobozi bwo kumenya neza umuntu bari kumwe ndetse n’uwo bari kuganira ku buryo adashobora kwitiranya abantu cyangwa ahantu aherereye nkuko abashakashatsi babiporogaramye (programming).

Sophia yakozwe na kompanyi yo muri Hong Kong yitwa Hanson Robotics. Iyi robo ryamuritswe ku mugaragaro ku itariki 19 z’ukwa 04 mu 2015. Yagaragaye mu kwa 3 mu 2016 muri Leta zunze ubumwe z’Amerika ahitwa Austin ho muri Texas.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2018, Sophia yahawe ubushobozi bwo gukoresha amaguru n’amaboko ku buryo ashobora kugenda ndetse agakoresha ibimenyetso by’amaboko.

1 igitekerezo

Comments are closed.