Ibyamamare bikomeye mu Rwanda bigiye guhurira mu birori byo gususurutsa abana

2
401
Sandrine Isheja, Bruce Melody na Christopher bazashimisha abana bazitabira Kids Festival i Masaka

Mu mpera z’iki cyumweru i Masaka mu kigo ‘Spiderman Game Centre’ harabera ibirori bikomeye byahariwe abana bizwi nka Kids Festival.

Ni ibirori biba kuri uyu wa gatandatu tariki ya 25/08/2018 kugera ku cyumweru tariki ya 26/08/2018, bikazagararamo ibyamamare bitandukanye birimo umunyamakuru Sandrine Isheja ndetse n’abahanzi bakomeye nka Bruce Melody na Christopher.

Kwinjira muri ibi birori ni amafaranga ibihumbi bitanu (5,000 Frw) by’amanyarwanda.

Nkuko bisanzwe ngo ibi birori nabyo bizaragwa no gushimisha abana bazaba bitabiriye.

Bazakina imikino isekeje, bahabwa ibyo kurya no kunwa, bagenerwe impano, babyine ndeste bakorerwe n’ibindi bisanzwe bishimisha abana.

Reba amwe mu mafoto y’ibirori nk’ibi byigeze kuba mu bihe byashize:

2 Ibitekerezo

Comments are closed.