I Kigali hatangijwe ihuriro ry’isoko ry’imari n’imigabane

0
205
Abayobozi batangiza ihuriro ry'isoko ry'imari n'imgabane

Kuri uyu wa kane I Kigali hatangijwe ihuriro ry’ibikorwa by’isoko y’imari n’imigabane, ihuriro rihurije hamwe abashoramari n’abacuruzi bikorera ku giti cyabo ndetse n’inzego za leta zishinzwe iby’imari n’ubukungu mu gihugu.

Ni ihuriro rigamije kwihutisha ubukungu bw’igihe kirere mu bigo n’amasosiyete y’ubucuruzi biciriritse bibarizwa mu Rwanda binyuze ku isoko ry’imigabane.

Mu muhango wo gutangiza iri huriro, Minisitiri w’imari n’igenamigambi Claver Gatete yagaragaje ko leta y’u Rwanda yifuza ko abikorera nabo bakomeza kwitabira isoko ry’imari n’imigabane ku bwinshi kurusha uko bihagaze muri iki gihe.

Imibare y’ikigo gishinzwe amasoko y’imari ku mugabane w’Afurika mu 2016, yerekana ko ibigo n’amasosiyete y’ubucuruzi biciriritse bigaragara ku masoko y’imari n’imigabane ngo bitarenga 210 mu bihugu byose by’Afurika.

Mu Rwanda ngo ibigo n’amasosiyete by’ubucuruzi biri ku isoko ry’imari n’imigabane bikomoka imbere mu gihugu ari 3 gusa, aribyo Banki ya Kigali, Crystal Telecom na Bralirwa mu gihe ibindi byose bisigaye aribyo mu karere.

Ibi byo mu karere nabyo ntabwo birenga 4, kuko ari na Banki ya KCB, Equity Bank, Uchumi Super Market Ltd na Nation Media Group.

Aha hiyongeraho n’impapuro mvunjwafaranga (Bond) za guverinoma y’u Rwanda, zicuruzwa kuri iri soko buri mwaka.

Imibare itagwa na Rwanda Stock Exchange igaragaza ko abanyarwanda bangana na 80% aribo bitabira kugura imigabane ku isoko, abaturuka muri afrika y’iburasirazuba bakaba bangana na 15% mu gihe 5% gasigaye kagizwe n’abaturuka ahandi hose hasigaye ku isi.