I Kibeho hijihijwe umunsi mukuru wa Assumption ariko amacumbi ni ikibazo cy’ingutu

0
345

Kuri uyu wa gatatu abakilisitu gatolika bo mu Rwanda bifatanije n’abo ku isi yose kwizihiza umunsi mukuru w’ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya (Assumption) umunsi wari n’ikiruhuko ku bakozi nkuko byemezwa na minisiteri y’umurimo n’abakozi ba leta mu Rwanda.

Nkuko bisanzwe bigenda buri mwaka, i Kibeho mu karere ka Nyaruguru mu majyepfo y’u Rwanda habaye ibirori byo kwizihiza uyu munsi mu buryo bwihariye kubemera amabonekerwa yahabereye.

Abantu barenga ibihumbi 6 bongeye kuhakorera urugendo yobokamana, bikaba byongeye kugaragara ko akarere ka Nyaruguru gafite ubushobozi bucye bwo kwakira aba bantu kuko ikibazo cy’amacumbi cyongeye kwigaragaza nk’ikibazo cy’ingutu muri aka gace.

Ni kenshi ubuyobozi bw’aka karere bwakunze kugaragaza iki kibazo ndetse bukavuga ko ntamuti bugifiye uretse gutega amaso abashoramari bazubaka i Kibeho amacumbi yo kwakira abahakorera urugendo-yobokama barenga ibihumbi 500 buri mwaka.

Kibeho kandi ni hamwe hateganwa kubyazwa umusaruro mu bukerarugendo bushingiye ku iyobokamana ndetse hari n’amafaranga arenga miliyoni 76 z’amadorali y’Amerika yatanzwe na leta y’u Bushinwa nk’inguzanyo ku Rwanda, azakoreshwa mu kubuka umuhanda uhuza umujyi wa Butare mu karere ka Huye n’aka gace ka Kibeho muri Nyaruguru.