I Karongi, umusozi waridutse uhitana abatari bake abandi baburirwa irengero

0
4085
Umusozi waridutse uhita abatari bake

Abantu 12 nibo bamaze kumenyekana bahitanwe n’umusozi wabagwiriye mu Karere ka Karongi, mu murenge wa Rwankuba n’utugari twa Rubazo na Ruhinga.

Ni umusozi waridutse ugwira amazu yari yubatse hafi yawo, kugeza ubu abantu 12 nibo bamaze kumenyekana ko bapfuye abandi benshi bakomeretse  gusa hari n’abataraboneka bakiri munsi y’umusozi wabagwiriye.

Tingatinga z’abashinwa bakorera hafi aho zabuze aho zica, barimo barahanga umuhanda ngo zijyeyo kubafasha gushakisha imirambo y’abaguye muri iki cyiza.

Umusozi waridutse none wasize abaturage mu kaga, abarenga 10 bahasiga ubuzima abarokotse basigara mu kangaratete

Rugwiro Daforoza umuturage utuye muri uyu murenge wa Rwankuba yatubwiye ko iyi imvura yatangiye kugwa saa moya z’umugoroba ikarangira  saa sita zijoro.

Yavuze ko imisozi yo muri uyu murenge mu gice kireba mu Bisesero no mu nkambi ya Kiziba  ngo yaridutse mu gihe iyi mvura yagwaga.

Ati: ”Umusozi watangiye kuriduka, abantu baratabaza nijoro. Waridutse wagirango nta mazu yigeze ahaba, kugeza ubu hamaze gupya abantu 12 nibo bamenyekanye gusa hari n’abataraboneka kuko babuze ko babakuramo,  hasibanganye wagirango nta mazu yahigeze kuko umusozi wamanutse  ugwira amazu yose yarari mu kabande”.

Yatubwiye ko utugari twa Rubazo na Ruhinga aritwo twibasiwe cyane kuko aritwo dufite abantu benshi bapfuye.

Abasigaye ni amarira gusa gusa

Kugeza ubu uretse abo bantu 12 bapfuye hari n’inkomere nyinshi ziri kujyanwa kwa muganga ndetse hari n’abagishakishwa bakiri munsi y’umusozi bataraboneka.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bwo buvuga ko hari abahasize ubuzima ariko ko umubare utaramenyekana ndetse hakaba hari n’amazu yabaturage yagwiriwe n’uyu musozi.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe imibereho myiza, MUKASHEMA Drocelle yagize ati: “Hari abahitanywe n’uyu musozi ariko imibare yabo ntiturayimenya neza ndetse n’ibyangijwe ntiturabona imibare ya nyayo”. Uretse abantu bapfuye hari hangiritse n’ibindi birimo n’amazu ariko ubutabazi bukomeje gukorwa.

Ntawamenya ko higeze kuba amazu yari atuyemo abantu