i Gicumbi n’i Rusizi hagiye kubakwa sitade zigezweho

0
811
Ikibuga cya Sitade Kamarampaka kigiye kuvugururwa

Ibibuga by’amakipe ya Gicumbi FC na Espoir FC bizatangira kubakwa mu kwezi kwa 4 uyu mwaka, ni nyuma yaho umuyobozi w’inzubacyuho wa Ferwafa; Nzamwita Vincent De Gaulle ahuye n’umuyobozi wa sosiyete izubaka ibi bibuga bakemeranya itangira ry’uyu mushinga.

Mu biganiro byahuje Ferwafa yari ihagarariwe na Nzamwita Vincent De Gaulle na Anouar Gueriri, uyobora sosiyete y’ubwubatsi ya Coter Terhrazaz Construction, bemeranyije  ko ibi bibuga byombi biherereye mu turere twa Gicumbi na Rusizi bigomba kubakwa vuba bishoboka kandi bikubakwa mu buryo bugezweho.

Ikubuga cya Rusizi ni kimwe kivunikiraho abakinnyi ku bwinshi

Sitade zizubakwa muri utu turere twa Rusizi na Gicumbi, buri imwe izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abafana 3,000 bicaye neza.

Kubaka izi sitade zombi, biri mu mugambi wo gushyira mu bikorwa  amasezerano y’ubufatanye yasinywe hagati ya Ferwafa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu bwami bwa Maroc, FRMF.

IKIBUGA CYA GICUMBI CYARI CYARANGIRITSE BIKOMEYE

Aya masezerano kandi avuga ko igikorwa nk’iki kizagera mu turere twose tw’igihugu dukeneye ibibuga, ndetse binajyanye na gahunda ya leta yo guteza imbere umupira w’amaguru ku buryo burambye.

Sosiyete y’ubwubatsi ya Coter Terhrazaz Contruction yubatse sitade 63 zifite ubwatsi bw’ubukorano ndetse n’ibindi bitanu by’ubwatsi busanzwe mu gihugu cya Maroc.

Mu masezerano hagati ya Ferwafa na FRMF, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Maroc ryemeye kubaka ibibuga by’ibikorano mu turere dutandukanye mu Rwanda, ndetse no kuvugurura ibihasanzwe mu rwego rwo kongera ibikorwaremezo mu gihugu.

Nzamwita Degaulle na Anouar Gueriri bahuye kuri uyu wa kabiri I casablanca, basinyana amasezerano