I Geneve hatangiye inama ya Loni igamije kuzamura ubucuruzi bwambukiranya imipaka

0
281
Geneve mu Busuwisi ku kicaro cya Loni

Kuri uyu wa mbere I Geneve mu Busuwisi ku kicaro cy’ishami ry’umuryango w’Abibubye ryita ku bucuruzi n’iterambere, hatangiye inteko rusange yiga ku mbogamizi zikomeje kubangamira ubucuruzi bwambukiranya imipaka y’ibihugu ku isi yose.

Iyi nteko rusange ngo igamije kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’intego z’iteramberere rirabye SDGs, binyuze mu guhuza ubucuruzi hagati y’ibihugu byo ku isi nkuko byemezwa ni intumwa z’umuryango w’abibubye zishishwe ubucuruzi n’iterambere.

Ni mu gihe kandi ibihugu bikomeye ku isi nka leta zunze ubumwe z’Amerika hashize iminsi bitangiye kuzana imbogamizi n’amananiza mu bucuruzi mpuzamhanga.

Kuva Perezida Donald Trump yajya ku butegetsi yatangiye guca intege ibicuruzwa bituruka hanze ya Amerika cyane cyane mu bihugu bya Asia nk’ubushinwa n’ubuyapani ndetse n’ibituruka muri Mexique, avuga ko aribyo bihungabanya ubukungu bw’iki gihugu.

Ni ibintu byateje ubwumvikane buke ku mpande zose zirebwa n’iki kibazo ariko abasesenguzi mu by’ubukungu bakemeza ko hakwiye kubaho ibiganiro by’ubwumvikane bigomba kongera gufungura ubucuruzi hagati y’ibi bihugu, ndetse n’amasezerano mpuzamaganga y’ubucuruzi agakomeza kubahirizwa.

Sangiza